Abantu benshi bajya bibaza impamvu hari abo imibu ihora iruma cyane, mu gihe abandi baba bicaye iruhande rwabo ntihagire n’umwe uyibakoraho. Hari n’abavuga ko bafite “amaraso aryoshye”, ariko ubushakashatsi bugaragaza ko si amaraso aba akurura imibu, ahubwo ari uburyo umubiri w’umuntu usohora ibimenyetso bitandukanye.
Imibu y’ingore ni yo iruma abantu kuko iba ikeneye poroteyine ziboneka mu maraso kugira ngo amagi yayo akure neza. Mbere yo kuruma umuntu, iba yamaze kumenya aho aherereye ikoresheje impumuro, ubushyuhe bw’umubiri n’umwuka wa dioxyde de carbone (CO₂) umuntu asohora ahumeka.
Dioxyde de carbone (CO₂) ni kimwe mu bikurura imibu cyane
Iyo duhumeka, dusohora umwuka wa CO₂, kandi ni cyo kimenyetso cya mbere imibu ikoresha ishaka aho ijya kurya. Abantu bakuru basohora CO₂ nyinshi kurusha abana, ari na yo mpamvu bashobora kurumwa cyane.
Abantu bafite umubiri munini cyangwa bakora imyitozo ngororamubiri na bo basohora CO₂ nyinshi, bigatuma imibu ibakurikirana kurusha abandi.
Ubushyuhe bw’umubiri na bwo bugira uruhare
Ubushakashatsi bwerekana ko imibu ikunda abantu bafite ubushyuhe bwinshi bw’umubiri. Abagore batwite, urugero, bakurura imibu inshuro nyinshi kurusha abatwite, kubera ko umubiri wabo usohora ubushyuhe bwinshi kandi bagahumeka cyane.
Abantu barangije gukora siporo na bo bashobora kurumwa cyane kuko umubiri uba ushyushye kandi usohora ibyuya byinshi.
Impumuro y’uruhu ni yo itandukanya abantu
Inzobere zivuga ko impamvu nyamukuru ituma imibu ihitamo umuntu umwe ikareka undi ari impumuro yihariye y’uruhu rwe.
Ku ruhu rw’umuntu haba utunyabuzima duto (skin microbiome) dufasha gukora imisemburo n’impumuro zitandukanye. Izo mpumuro ni zo imibu ishobora kumenya, ikahitamo uwo iruma.
Ubushakashatsi bwerekanye ko ku ruhu rw’umuntu haboneka amoko arenga 500 y’imisemburo ihumeka (Volatile Organic Compounds – VOCs), kandi uburyo ivanze butandukana ku muntu no ku wundi.Kuki bamwe babyimba cyane nyuma yo kurumwa?
Ntabwo abantu bose bagira ibimenye
tso bimwe nyuma yo kurumwa n’imibu. Hari ababyimba cyane, bakagira uburibwe bukabije, mu gihe abandi bagira akamenyetso gato gusa cyangwa ntihagire icyo babona.
Ibi biterwa n’uko ubudahangarwa bw’umubiri bw’umuntu bwitwara ku matembabuzi umubu ushyira mu ruhu igihe uruma. Abafite allergies cyangwa umubiri ukunda kugira ibisubizo bikomeye ni bo bakunze kubyimba cyane.
Nta muntu utarumwa burundu
Nubwo hari abantu bakurura imibu kurusha abandi, nta muntu ukingirwa 100%. Inzobere zisaba buri wese gukoresha inzitiramibu, amavuta yirukana imibu no kwambara imyenda miremire cyane cyane nimugoroba n’ijoro, kugira ngo yirinde indwara ziterwa n’imibu nka malaria na dengue.











