Pariki ya Nyandungu, imwe mu hantu nyaburanga hakomeje gukurura abakerarugendo benshi mu Mujyi wa Kigali, igiye kwakira iserukiramuco mpuzamahanga rizahuza abahanzi n’abanyabugeni bo hirya no hino ku Isi mu rwego rwo guteza imbere ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije binyuze mu bugeni.
Iri serukiramuco riteganyijwe kuba hagati ya Kanama 2026 na Werurwe 2027, rikazaba ririmo ibikorwa bitandukanye birimo imurikagurisha ry’ibihangano, ibitaramo, ubushakashatsi ndetse n’amahugurwa agamije guhuza ubuhanzi n’ibidukikije.
U Rwanda rugiye kwakira igikorwa gifite izina rikomeye ku rwego mpuzamahanga
Iri serukiramuco ritegurwa n’Umuryango wa NIROX Foundation usanzwe uzwi mu guteza imbere ubugeni bushingiye ku kubungabunga ibidukikije, ku bufatanye n’Ikigo cya QA Venue Solutions Rwanda.
Nyuma yo kubera imyaka myinshi mu bihugu bitandukanye birimo Afurika y’Epfo n’ibyo ku mugabane w’u Burayi, ubu u Rwanda ni rwo rugiye kwakira iki gikorwa ku nshuro ya mbere, ibintu bifatwa nk’intambwe ikomeye mu kuzamura urwego rw’ubugeni n’umuco mu gihugu.
Abategura iri serukiramuco bavuga ko bahisemo Nyandungu Park kubera uburyo ihuza ubwiza bw’ibidukikije, ubukerarugendo ndetse n’icyerekezo cy’u Rwanda mu kubungabunga umutungo kamere.
Abanyabugeni bazakora ibihangano bisubiza ibibazo by’isi
Mu gihe cy’amezi menshi iri serukiramuco rizamara, abanyabugeni bazaturuka mu bihugu bitandukanye bazahabwa umwanya wo gukorera ibihangano muri Pariki ya Nyandungu.
Biteganyijwe ko ibikorwa bazakora bizibanda ku bibazo byugarije isi birimo ihindagurika ry’ibihe, iyangirika ry’ibidukikije ndetse n’uburyo ikoranabuhanga ryafasha gushaka ibisubizo birambye.
Abategura iki gikorwa bavuga ko intego atari ukwerekana ibihangano gusa, ahubwo ari ugufasha abantu kongera gutekereza ku ruhare rwabo mu kurengera ibidukikije.
Ubugeni nk’ururimi rworoshye rwo kuvuga ku bidukikije
Benji Liebmann, uyobora NIROX Foundation, yavuze ko ubugeni bufite ubushobozi bwo kugeza ubutumwa ku bantu benshi kurusha uburyo busanzwe bukoreshwa mu bukangurambaga.
Yasobanuye ko abantu benshi bakunda kwisanga mu bihangano kuko bikora ku marangamutima no ku buryo batekereza, bityo bikaborohera gusobanukirwa n’akamaro ko kubungabunga ibidukikije.
Yavuze kandi ko intego nyamukuru ari ugufasha abantu kongera kugira umubano mwiza n’ibidukikije kugira ngo babone impamvu yo kubirinda no kubisigasira.
Amahirwe mashya ku banyabugeni bo mu Rwanda
Ubuyobozi bwa Pariki ya Nyandungu buvuga ko iri serukiramuco rizafungurira amarembo mashya abanyabugeni b’Abanyarwanda, babone uburyo bwo gukorana no kungurana ibitekerezo n’abahanzi bafite ubunararibonye ku rwego mpuzamahanga.
Byitezwe kandi ko abazitabira iri serukiramuco bazava mu bihugu bitandukanye bya Afurika n’u Burayi, bikazatanga amahirwe yo kumenyekanisha impano z’Abanyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Abahanzi bazitabira iri serukiramuco barimo amazina azwi muri Afurika no ku Isi, ibintu bishobora gufasha urubyiruko rw’u Rwanda kwigira ku bafite uburambe muri uru rwego.
Nyandungu Park ikomeje kwiyubaka nk’ahantu h’ingenzi mu bukerarugendoMu myaka mike ishize, Pariki ya Nyandungu yagaragaje ubwiyongere bukomeye bw’abayisura. Imibare igaragaza ko abasuye iyi pariki bavuye ku bihumbi 67 mu 2023 bagera ku bihumbi 76 mu 2024.
Mu mwaka wa 2025, umubare w’abayisuye wongeye kuzamuka ku buryo warengeje abantu ibihumbi 100 mbere y’uko umwaka urangira, bigaragaza ko ikomeje kuba kimwe mu bikurura ba mukerarugendo benshi mu Mujyi wa Kigali.
Abasesenguzi b’urwego rw’ubukerarugendo bavuga ko kwakira ibikorwa mpuzamahanga nk’ibi bishobora kurushaho kongera umubare w’abasura iyi pariki no guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku muco, ubugeni n’ibidukikije.
Icyizere ku hazaza h’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije
Kwakira iri serukiramuco mpuzamahanga ni imwe mu ntambwe zigaragaza uburyo u Rwanda rukomeje gushora imari mu bikorwa bihuza ubukerarugendo, umuco n’iterambere rirambye.
Abategura iki gikorwa bemeza ko kizatanga umwanya wo gutekereza ku bibazo byugarije isi muri iki gihe, ariko kikaba n’urubuga rwo kugaragaza uburyo ubuhanzi bushobora kugira uruhare mu gushaka ibisubizo bifatika ku bibazo by’ibidukikije.
Mu gihe Nyandungu Park ikomeje kwakira umubare munini w’abayisura, iri serukiramuco ritegerejweho kongera kuyimenyekanisha ku rwego mpuzamahanga no kuyigira imwe mu nkingi z’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije muri Afurika.


Src: IGIHE
Umwanditsi: CYIZA Theogene










