Kamonyi: Umugabo yafatiwe mu cyuho ari gusambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe

Mu Mudugudu wa Kiranzi, Akagari ka Kidahwe mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, haravugwa umugabo wafatiwe mu cyuho asambanya umugore ufite uburwayi bwo mu mutwe, nyuma y’uko abaturage bumvise uwakorewe ayo mahano ataka bagatabaza.

Ibi byabaye ahagana saa munani z’amanywa ku wa 8 Kamena 2026, mu gashyamba kari hafi y’Urwunge rw’Amashuri rwa Ruyumba. Abagore bari batambuka hafi y’aho byabereye bavuga ko bumvise uwo mugore ataka asaba ubufasha, maze bahita batabaza abandi baturage.

Umwe mu baturage witwa: Kazungu, wari uri mu rugendo rwerekeza mu bukwe, yavuze ko yumvise abantu basaba ubutabazi maze yihutira kugera aho ikibazo cyari kiri.

Yagize ati: “Numvise abantu bavuga ngo mudutabare, ndiruka njyayo. Mpageze nsanga umugabo yafashe uwo mugore amwicaje ku bibero bye arimo kumusambanya.”

Kazungu yavuze ko uwo mugabo amaze kubona abantu bamugezeho yahise asunika uwo mugore, agerageza kwambara ipantaro no gushaka gutoroka, ariko abaturage baramubuza.

Yakomeje agira ati: “Namubwiye ko ibyo akora atari byo, kandi ko uwo mugore azwi nk’umuntu ufite uburwayi bwo mu mutwe. Ntabwo yari akwiye kumukorera ayo mahano.”

Nyuma y’ibi, abaturage bahise bamenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze ndetse n’abashinzwe umutekano kugira ngo hakorwe iperereza ku byabaye. Amakuru ava mu baturage avuga ko uwo mugabo yahise afatwa agashyikirizwa inzego zibishinzwe.

Nubwo ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamiyaga butari bwagira icyo butangaza ku mugaragaro ku bijyanye n’iki kibazo, amakuru aturuka mu baturage ahamya ko ukekwaho gukora iki cyaha ari mu maboko y’inzego z’umutekano mu gihe hagikomeje iperereza.

Abaturage bo muri aka gace basaba ko uwakoze iki cyaha yaryozwa ibyo akekwaho, bagasaba kandi ko hakomeza gufatwa ingamba zo kurinda abantu bafite intege nke, harimo abafite uburwayi bwo mu mutwe, kugira ngo badakomeza guhura n’ihohoterwa n’iyezandonke.

Src: Intyoza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *