Burera: Umusore yafashwe atwaye ibilo 100 by’urumogi agerageza gutanga ruswa

Polisi ikorera mu karere ka Burera yataye muri yombi umusore ukekwaho gutwara ibiyobyabwenge byinshi by’urumogi, ndetse akagerageza gutanga ruswa ku bapolisi bari bamufashe kugira ngo arekurwe. Uyu musore yafashwe mu rukerera rwo ku itariki ya 24 Kamena 2026, mu Murenge wa Bungwe, Akagari ka Tumba, mu Mudugudu wa Mubuga. Yari atwaye moto ipakiye ibiro 100…

Soma inkuru yose

Rutsiro: Abakozi bane ba SACCO ya Kigeyo bakekwaho kunyereza miliyoni zisaga 88 Frw batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze abantu bane bakoreraga SACCO y’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, bakekwaho kunyereza umutungo wa miliyoni zisaga 88 Frw no gukoresha inyandiko mpimbano. Aba batawe muri yombi barimo Havugimana James wahoze ari Umuyobozi wa SACCO, Nishimwe Espérance wari ushinzwe kwakira no kubika amafaranga, Uwanyirijuru André ushinzwe ibaruramari, ndetse…

Soma inkuru yose

Anita Among wahoze ayobora Inteko ya Uganda yafungiwe iwe, telefoni ye ifatirwa mu iperereza rikomeye rya ruswa

Uwahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Among, ari mu bibazo bikomeye nyuma y’uko inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zitangiye kumukoraho iperereza ku byaha bya ruswa, kunyereza umutungo wa Leta ndetse no kutagaragaza umutungo we nk’uko amategeko abiteganya. Kuri uyu munsi wo ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2026, abashinzwe iperereza basatse urugo rwa Among…

Soma inkuru yose