NESA yatangiye ubugenzuzi ku mashuri arenga 600 akorera mu buryo butemewe

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (NESA) cyatangije ubugenzuzi ku bigo by’amashuri birenga 600 byashinzwe n’abikorera ariko bikaba bikora bitarabona ibyangombwa bisabwa. Amakuru dukesha IGIHE avuga ko ubu bugenzuzi bukorerwa mu gihugu hose, hagamijwe kureba niba ibyo bigo byujuje ibisabwa kugira ngo bikomeze gutanga uburezi mu buryo bwemewe, butabangamira umutekano w’abanyeshuri ndetse n’ireme ry’uburezi. Umuyobozi w’Ishami…

Soma inkuru yose

Minisitiri w’ubuzima yasobanuye impamvu yihishe inyuma y’inkubiri yo gufunga inzoga zitujuje ubuziranenge.

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko isuzuma ryakozwe ku nzoga zimwe zitujuje ubuziranenge ryagaragaje ibintu biteye inkeke, birimo kuba hari izari zifite 90% bya alcool ndetse zikarimo n’ibinyabutabire by’uburozi nka methanol, bidakwiye kunyobwa na gato. Yabitangaje kuru uyu wa 3 Kanama 2026 mu kiganiro cyatambutse kuri Televiziyo y’Igihugu cyagarukaga ku ngamba zafashwe zo kurwanya…

Soma inkuru yose

Ubugenzuzi bwa MIFOTRA bwafashe ibigo 71 bitubahiriza amategeko y’umurimo

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) yatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere ya 2026, kuva muri Mutarama kugeza muri Kamena, yakoze ubugenzuzi mu bigo 2.290 bikorera hirya no hino mu Rwanda hagamijwe kureba niba byubahiriza amategeko agenga umurimo no kurengera uburenganzira bw’abakozi. Raporo yashyizwe ahagaragara na MIFOTRA igaragaza ko muri ibyo bigo byose byagenzuwe,…

Soma inkuru yose