Umwana w’umuhungu witwa Yaba Umuremyi Theonest, w’imyaka 12, wigaga mu mashuri yisumbuye ku Rwunge rw’Amashuri rwa GS Murambi, mu Kagari ka Murambi, Umurenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, yarohamye mu Kiyaga cya Muhazi ubwo yari yagiye kuvoma.
Amakuru atangwa n’abaturage bavuga ko uyu mwana yari yoherejwe kuvoma, ariko ageze ku kiyaga we n’abandi bana bahitamo kujya koga. Bivugwa ko bifashishaga ibintu bahambiranya bakabigenderaho nk’ubwato, bakajya mu mazi hejuru, ariko biza gucika maze umwana ararohama.
Umwe mu baturage yavuze ko uwo mwana yari yagiye kuvoma no koga hamwe n’abandi bana, bakoresha ibikoresho byoroheje bahambiranya bakabifata nk’ubwato.
Yagize ati:“Umwana waguye mu ruzi yari aje koga no kuvoma. Hari ibyo bafataga bakabihambiranya bakoga bagafata nk’ubwato bakagenda mu mazi hejuru. Ibyo nabyo byaje gucika bagenda muri ubwo buryo.”
Undi muturage yavuze ko amakuru y’iyo mpanuka yatangiye kumenyekana ahagana saa munani z’amanywa, ubwo abandi bana bari bagiye kuvoma batangazaga ko mugenzi wabo yagiye mu mazi.
Yagize ati:“Hari mu ma saa munani abana bari bagiye kuvoma batubwira ko hari umwana ugiye mu mazi, tuza kureba uko bimeze.”
Abaturage bavuga ko ikibazo cy’abana barohama muri aka gace gikunze kugaragara, cyane cyane bitewe no kuba hari ikibazo cy’amazi make, bigatuma abana boherezwa kuvoma ku kiyaga. Hari abavuga ko izuba n’ubushyuhe na byo bituma bamwe muri bo bagerageza kujya koga, bikabaviramo ibyago.
Umwe mu baturage yagize ati:“Ahanini ni ikibazo cyo kubura amazi kiba cyabiteye. Abana bahagera kubera izuba bakajya mu mazi.”
Umurambo w’uyu mwana wabonetse ahagana saa mbiri z’ijoro, nyuma y’uko abapolisi bashinzwe umutekano wo mu mazi bageze aho impanuka yabereye bagatangira ibikorwa byo gushakisha.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SSP Twizeyimana, yavuze ko ababyeyi bakwiye kwirinda kohereza abana ahantu hashobora kubashyira mu kaga, cyane cyane hafi y’amazi.
Yagize ati:“Umwana uri mu kigero cy’imyaka 12 yari yajyanye n’abandi bana babiri bagiye kuvoma, bajya no koga muri ayo mazi. Umwana umwe ararohama, abandi bana ni bo batanze amakuru ko yarohamye yagiye koga acika imbaraga. Polisi imaze kubimenya, Police Marine yagiyeyo iramurohora. Inama ni uko muri iki gihe cy’izuba, aho amazi aboneka make, ababyeyi badakwiye gutuma abana kujya kuvoma cyangwa gushakira amatungo ubwatsi hafi y’amazi kuko bishobora kubaviramo kurohama.”
Nyuma yo kuvanwa mu mazi, umurambo wa Yaba Umuremyi Theonest wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Rwamagana, mu gihe hategurwa umuhango wo kumushyingura.











