Uburyo bwo kwipima inda ukoresheje ibikoresho byo mu rugo: Ese birizewe?
Hari abantu benshi bakoresha uburyo bwabo bwihariye mu rugo bashaka kumenya niba batwite mbere yo kujya kwa muganga cyangwa gukoresha ‘test de grossesse’. Aho bamwe bifashisha ibikoresho bisanzwe birimo umuti w’amenyo, isukari, isabune cyangwa vinaigre, bavuga ko bishobora kubereka niba batwite. Gusa abaganga n’inzobere mu buzima bagaragaza ko ubu buryo budafite gihamya ya siyansi ibwemeza,…
