Hari abantu benshi bakoresha uburyo bwabo bwihariye mu rugo bashaka kumenya niba batwite mbere yo kujya kwa muganga cyangwa gukoresha ‘test de grossesse’. Aho bamwe bifashisha ibikoresho bisanzwe birimo umuti w’amenyo, isukari, isabune cyangwa vinaigre, bavuga ko bishobora kubereka niba batwite.
Gusa abaganga n’inzobere mu buzima bagaragaza ko ubu buryo budafite gihamya ya siyansi ibwemeza, kandi ko budashobora gusimbura ibizamini byemewe byo kwa muganga.
Uburyo bamwe bakoresha mu rugo
1. Ukoresheje umuti w’amenyo
Bivugwa ko iyo ufashe inkari ukazishyira mu gikoresho, ukongeramo umuti w’ amenyo muke, iyo uwo muti uhindutse ubururu biba ari ikimenyetso cy’ uko wasamye.
2. Umunyu w’utubuye
Ikindi kandi Hari n’abemeza ko uretse kuba umunyu ushyirwa mu biryo bikagira icyanga, unakoreshwa mu kwipima inda. Ufata inkari ukazishyira mu gikombe ugashyiramo uwo munyu w’ utubuye ugategereza nk’ amasaha abiri, iyo uwo munyu wose ushonze uba warasamye.
3. Eau de Javel
Byongeyeho kandi bivugwa ko iyo ufashe inkari ukazishyira mu kirahuri, ukongeramo agafuniko nka eau de javel. Iyo uhise ubona urufuro rwinshi ukabona inkari zihindutse orange yijimye, biba ari ikimentetso cy’ uko utwite.
4. Isabune
Nanone kandi iyo ufashe agace k’ isabune ukagashyira mu gikombe cya plastike, ugasukaho inkari, ugategereza kuva ku minota 2 kugera kuri 5. Iyo uhise ubona urufuro biba ari ikimenyetso cy’ uko wasamye.
5. Vinaigre
Si ibyo gusa kuko ngo ushobora no gufata vinaigre ukayishyira mu gikombe cya pulasitiki ugasukamo ka vinaigre, ugategereza iminota kuva kuri 3 kugera kuri 5. Iyo urwo ruvange rufashe ibara aba ari ikimenyetso cy’ uko utwite. Kuri vinaigre ni byiza cyane gukoresha inkari za mu gitondo gusa n’ ahandi byaba byiza arizo ukoresheje.
6. Isukari
Hari kandi n’abandi bemeza ko iyo ufashe isukari wayishyira mu kirahuri kirimo inkari, igahita ikora ikintu k’ ikibumbe gikomeye ni ikimenyetso cy’ uko wasamye.
Ese ubu buryo bwose bwaba bwizewe?
Abaganga bavuga ko nta bushakashatsi bwa siyansi bwemeza ko ubu buryo bushobora kugaragaza neza ko umuntu atwite. Aho bemeza ko Impinduka ziboneka muri ibyo bikoresho zishobora guterwa n’imiterere y’inkari, ubushyuhe cyangwa uburyo ibyo bintu bivangwa, aho kuba ari inda. Ni yo mpamvu umuntu adakwiye gufata ibi nk’ibisubizo byizewe.
Uburyo bwizewe bwo kwisuzuma ko utwite
Uburyo bwizewe butangwa n’inzego z’ubuzima bukangurura abantu: Gukoresha pregnancy test yo muri farumasi, Kujya kwa muganga ugakora ibizamini byemewe uhabwa na muganga, Gupimisha amaraso cyangwa gukora échographie igihe bibaye ngombwa. Ibi ni byo bishobora gutanga ibisubizo nyabyo kandi byizewe.
Ibimenyetso bishobora gutuma umuntu akeka ko atwite
Hari ibimenyetso bishobora gutuma umugore cyangwa umukobwa akeka ko atwite birimo:
- Gusiba imihango
- Isesemi cyangwa kuruka
- Kubabara amabere
- Umunaniro ukabije
- Guhinduka kw’irari ryo kurya
- Kwihagarika kenshi
Icyakora ibi bimenyetso byonyine ntibihagije kwemeza inda.
Nubwo hari abantu benshi bakoresha uburyo bwo mu rugo mu kwipima inda, ntabwo bwizewe ku rwego rwa siyansi. Niyo mpamvu abaganga bagira inama abantu gukoresha ibizamini byemewe cyangwa kujya kwa muganga kugira ngo babone ibisubizo nyabyo kandi birinde amakuru atari yo ashobora guteza impungenge cyangwa urujijo.

Izindi Nkuru Wasoma: 👇
2. Dore ibiribwa n’ibinyobwa umugore utwite yagombye kwitaho
3. Ibintu by’ingenzi umugore utwite akwiye kwitaho
4. Ibintu utagomba gukora igihe utwite
5. Indyo ikwiye ku mugore utwite










