U Rwanda rwatangije ikoranabuhanga mu gutera intanga inka n’ingurube

Mu rwego rwo gukomeza guteza imbere ubworozi bukoresha ikoranabuhanga, Sosiyete KT Hub yamuritse uburyo bushya bwo gutera inka n’ingurube intanga hifashishijwe camera zifasha abaganga b’amatungo gusuzuma mbere y’uko intanga ziterwa, hagamijwe kugabanya ikibazo cy’intanga zidafata no kongera umusaruro mu bworozi. Iri koranabuhanga ryamuritswe ku wa 23 Nyakanga 2026, mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ritegurwa na Minisiteri…

Soma inkuru yose

Ishoramari mu Buhinzi Riracyari Rito, BRD Isaba Kongera Inkunga Ihabwa Abahinzi

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda (BRD) yatangaje ko hakiri amahirwe menshi yo kongera ishoramari mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi, ishimangira ko gukomeza gufasha amabanki kugabanya ibyago byo gutanga inguzanyo bizafasha abahinzi n’aborozi kubona igishoro bakeneye. Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyibanze ku buryo bwo korohereza urwego rw’ubuhinzi kubona serivisi z’imari, aho hagaragajwe ko nubwo hari intambwe imaze guterwa,…

Soma inkuru yose

Ikoranabuhanga rigezweho mu gukama inka riri guhindura ubworozi bw’amata mu Rwanda

Mu gihe ubworozi bukomeje kuba imwe mu nkingi z’iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda, ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu gukama inka rikomeje kuzana impinduka zikomeye mu musaruro no mu buryo bwo kwita ku nka. Mu mashuri n’ibigo byigisha ubuhinzi n’ubworozi agezweho nka Rwanda Institute for Conservation Agriculture (RICA), hakomeje gukoreshwa uburyo bugezweho bwo gukama inka hifashishijwe imashini zifasha aborozi…

Soma inkuru yose

BRD yegereje abaturage inguzanyo zihendutse binyuze muri SACCO zo hirya no hino mu gihugu

Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, BRD PLC, yatangije gahunda nshya igamije kwegereza abaturage serivisi z’imari binyuze muri za SACCO zo ku rwego rw’uturere, mu rwego rwo gufasha cyane cyane abahinzi, aborozi n’urubyiruko kubona inguzanyo zoroshye kandi zihendutse. Iyi gahunda yatangirijwe mu Karere ka Nyamagabe ku bufatanye na Ishema SACCO, ifite abanyamuryango barenga ibihumbi 180. Harimo inguzanyo…

Soma inkuru yose