Kumara umwanya munini kuri telefone bishobora kongera ibyago by’umubyibuho ukabije
Ubushakashatsi bwakozwe muri Colombia bwerekanye ko gukoresha telefone zigezweho igihe kinini bishobora kuba bifitanye isano no kwiyongera kw’ibyago byo kugira umubyibuho ukabije. Nk’uko IGIHE yabitangaje, urubyiruko rumara amasaha arenga atanu ku munsi kuri telefone rufite ibyago biri hejuru ku kigero cya 43% byo kugira umubyibuho ukabije. Ubu bushakashatsi bwakorewe ku banyeshuri 1,060 biga ibijyanye n’ubuzima…
