Abantu benshi bafata kugona nk’ikibazo gisanzwe kibangamira abo basangira uburiri kubera urusaku. Hari n’abatekereza ko ari ikimenyetso cy’uko umuntu asinziriye cyane. Icyakora, abaganga bagaragaza ko hari igihe kugona biba ari ikimenyetso cy’indwara ikomeye ishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu, cyane cyane iyo itavuwe hakiri kare.
Inzobere mu kuvura indwara zo mu buhumekero mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), Dr. Babane Jean Félix, yavuze ko kugona ubwabyo atari indwara, ahubwo ari ikimenyetso cyerekana ko hari ikibazo mu miyoboro y’umwuka gituma umuntu adahumeka neza mu gihe asinziriye.
Yasobanuye ko iyo umuntu asinziriye, umwuka ugenda unyura mu miyoboro yo hejuru y’ubuhumekero. Iyo iyo miyoboro iba ifunganye cyangwa yagabanyutse, umwuka usohoka ukoresheje ingufu nyinshi, ari na byo bitera urusaku ruzwi nk’ukugona.
Kugona bishobora kuba ikimenyetso cya ‘Sleep Apnea’
Dr. Babane yavuze ko rimwe na rimwe kugona biterwa n’indwara yitwa Obstructive Sleep Apnea, indwara ituma imiyoboro y’umwuka ifungana cyangwa igafungana igice mu gihe umuntu asinziriye.I
yo bibaye, umwuka wa oxygen winjira mu mubiri uba muke, bityo amaraso ajya mu bwonko akaba atwaye oxygen idahagije. Iyo ikibazo gikomeje igihe kirekire, gishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ubwonko ndetse no ku zindi ngingo z’umubiri.
Yagaragaje ko umuntu ashobora kuba asinziriye amasaha menshi, ariko kubera ko ubwonko butabona oxygen ihagije, agatotsi ntikamuruhura nk’uko bikwiye.
Umubyibuho ukabije mu bitera kugona
Mu mpamvu zikunze gutera kugona, Dr. Babane yashyize imbere umubyibuho ukabije. Yasobanuye ko ibinure byinshi bishobora kwegerana hafi y’imiyoboro y’umwuka bikayigabanya, bigatuma umwuka utabasha kunyuramo neza.Yavuze ko uko umuntu aba afite ibiro byinshi, ari na ko ibyago byo kugira icyo kibazo byiyongera.
Uretse umubyibuho ukabije, yasobanuye ko gusaza na byo bishobora gutuma imikaya yo mu muhogo idakora neza, bikoroshya ifungana ry’imiyoboro y’umwuka.
Hari kandi indwara nka angine zitera kubyimba kw’imiyoboro y’umwuka, akanwa gatereye inyuma cyane cyangwa ururimi runini rugana inyuma, byose bikaba bishobora kubangamira ubuhumekero mu gihe umuntu asinziriye.
Yanavuze ko kunywa inzoga nyinshi no gukoresha imiti imwe n’imwe bishobora gutuma umuntu atangira kugona, nubwo iyo impamvu ivuyeho ikibazo gishobora gukemuka.
Ingaruka zigera kure kurusha urusaku
Nubwo benshi batekereza ko kugona bibangamira gusa abo baryamana, abaganga bavuga ko ikibazo gikomeye kiri ku muntu ukugona.
Dr. Babane yavuze ko kubera kubura oxygen ihagije nijoro, umuntu ashobora kubyuka ananiwe, akumva ahora asinziriye ku manywa ndetse akaba ashobora no gusinzira aho yicaye hose.
Ati, hari abagera kwa muganga bavuga ko bahora basinzira mu rusengero, mu nama cyangwa mu modoka, batabizi ko ikibazo nyamukuru gituruka ku kugona.
Yasobanuye ko iyo umubiri udashobora gusohora dioxyde de carbone uko bikwiye kandi ubwonko bukabura oxygen ihagije, umuntu atangira kugira ibitotsi byinshi ku manywa ndetse ubushobozi bwo gutekereza no gukora bukagabanuka.
Abagabo ni bo bibasirwa cyane
Dr. Babane yavuze ko abagabo ari bo bakunze guhura n’ikibazo cyo kugona kurusha abagore, cyane cyane abafite umubyibuho ukabije.
Icyakora, yagaragaje ko n’abagore bamaze kubyara bashobora guhura n’icyo kibazo bitewe n’impinduka ziba zarabaye mu mubiri.
Ibimenyetso bidakwiye kwirengagizwa
Yasabye abantu kwihutira kwivuza igihe batangiye kubona ibimenyetso birimo kugona cyane, kubira ibyunzwe mu gihe basinziriye, gushiguka kubera kubura umwuka cyangwa gusinzira bikabije ku manywa.
Yavuze ko ibi bishobora kuba ari ibimenyetso by’indwara ikomeye ikeneye kwisuzumisha no kuvurwa hakiri kare kugira ngo hirindwe ingaruka zirimo indwara z’umutima, iz’ubwonko ndetse n’impanuka zishobora guterwa no gusinzira umuntu atwaye imodoka cyangwa ari gukora indi mirimo isaba ubushishozi.
Abaturage basabwe kwita ku buzima bwabo
Dr. Babane yasabye abantu kwirinda umubyibuho ukabije binyuze mu mirire iboneye no gukora imyitozo ngororamubiri, bakirinda no kunywa inzoga nyinshi.
Yashimangiye ko umuntu ugona cyane adakwiye kubifata nk’ikibazo gisanzwe cyangwa ngo ategereze ko bikomera. Ahubwo akwiye kwihutira kujya kwa muganga kugira ngo asuzumwe, hamenyekane icyihishe inyuma y’icyo kibazo, bityo atangire kuvurwa hakiri kare mbere y’uko kigira ingaruka zikomeye ku buzima bwe.











