Sobanukirwa ibimenyetso simusiga byakwereka ko uri kugira isukari nyinshi mu mubiri

Isukari ni kimwe mu bintu umubiri ukenera kugira ngo ubashe kubona imbaraga no gukora neza. Iboneka mu biribwa byinshi birimo imbuto, ibinyampeke, imitobe ndetse n’ibindi biribwa bitunganyirizwa mu nganda. Nubwo isukari ari ingenzi, kuyirya mu buryo bukabije bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’umuntu.

Mu myaka yashize, abahanga mu by’imirire n’ubuzima bakomeje kugaragaza ko abantu benshi bari kurya isukari irenze urugero, cyane cyane iboneka mu biribwa n’ibinyobwa bitunganyirizwa mu nganda. Ibi byatumye indwara zirimo diyabete, umubyibuho ukabije n’indwara z’umutima ziyongera ku rwego rushamaje.

Umuhanga mu by’imirire wo mu Bubiligi, Céline De Groote, yavuze ko umubiri ushobora gutanga ibimenyetso byinshi byerekana ko umuntu ari kurya isukari nyinshi kurenza uko bikenewe.Umunaniro uhoraho nyuma yo kuryaHari abantu bumva bafite imbaraga nke cyangwa bagacika intege nyuma yo gufata amafunguro. Nubwo bamwe batekereza ko biterwa no kudasinzira, rimwe na rimwe bishobora guterwa n’isukari nyinshi.

Iyo umuntu arya ibiryo birimo isukari nyinshi ariko bidafite protein na fibre bihagije, isukari yo mu maraso irazamuka vuba cyane hanyuma ikagabanuka mu buryo bwihuse. Ibi bituma umuntu yumva ananiwe cyangwa ashaka kongera kurya buri kanya.

Abahanga batanga inama yo kugabanya ibiryo biryohera cyane no kongera ibirimo intungamubiri nka:

  • Inyama z’inkoko
  • AmagiIbinyampeke
  • Imboga n’imbuto karemano

Kwifuza cyane ibintu biryohera

Kimwe mu bimenyetso bikunze kugaragara ku bantu barya isukari nyinshi ni ukumva bahora bashaka ibintu biryohera nka bombo, biscuit, keke cyangwa imigati.

Abahanga bavuga ko iyo umuntu amenyereye kurya ibintu biryohera cyane, ubwonko bwe bubisaba buri gihe kubera uburyo isukari ituma habaho umunezero w’akanya gato. Uko umuntu ayirya cyane ni ko arushaho kuyifuza. Ibi bishobora gutuma umuntu ajya ahora ashaka ibyo kurya ndetse bikamugora kugabanya isukari.

Ubwiyongere bw’ibiro

Kurya isukari nyinshi ni imwe mu mpamvu zikomeye zitera umubyibuho ukabije. Iyo isukari yabaye nyinshi mu maraso, umubiri uvubura umusemburo wa Insulin kugira ngo uyigabanye.Iyo insulin ibaye nyinshi cyane, umubiri utangira kubika ibinure byinshi, cyane cyane mu nda no ku kibuno. Ibi bishobora gutuma umuntu yiyongera ibiro mu buryo bwihuse.

Abahanga bavuga ko imyitozo ngororamubiri no kugabanya ibinyobwa birimo isukari byinshi bishobora gufasha umuntu kugenzura ibiro bye.

Imbaraga z’igihe gito

Hari abantu bumva bafite imbaraga nyinshi nyuma yo kurya ibiryo biryohera cyangwa kunywa soda. Ariko izo mbaraga ntizimara igihe kirekire.Nyuma y’akanya gato, umuntu ashobora kumva ananiwe cyane, akagira umujagararo cyangwa akabura ubushake bwo gukora. Ibi biterwa no kuzamuka no kugabanuka kw’isukari mu maraso mu buryo bwihuse.

Iyi ni imwe mu mpamvu zituma abantu bamwe bahora bifuza kongera kurya ibintu biryohera kugira ngo bumve bongere kugira imbaraga.

Ibiheri byinshi ku ruhu

Abahanga bagaragaza ko kurya isukari nyinshi bishobora kugira ingaruka ku ruhu. Hari igihe umuntu atangira kugira ibiheri byinshi cyangwa uruhu rukagaragara nk’ururimo ikibazo.Ibi biterwa n’uko isukari nyinshi ishobora gutera inflammation cyangwa ikibatsi mu mubiri, bikagira ingaruka ku ruhu. Iyo umubiri ufite ikibazo cyo kugenzura isukari, rimwe na rimwe uruhu ni rwo rwa mbere rubigaragaza.

Inyota nyinshi n’umwuma

Niba ujya wumva ufite inyota nyinshi cyangwa ukanywa amazi menshi kurusha ibisanzwe, bishobora kuba bifitanye isano n’isukari nyinshi.Iyo isukari yo mu maraso yabaye nyinshi, umubiri ugerageza kuyikuramo unyuze mu nkari. Ibi bituma umuntu ajya kwihagarika kenshi, hanyuma agatakaza amazi menshi mu mubiri.Ibi bishobora gutera umwuma ndetse no guhora umuntu yumva ashaka kunywa amazi.

Kubyuka kenshi mu ijoro

Abantu bamwe barya ibintu birimo isukari nyinshi nimugoroba cyangwa mbere yo kuryama bashobora kugira ikibazo cyo kubyuka kenshi mu ijoro.Abahanga bavuga ko umubiri uba uri kugerageza kugenzura isukari iri mu maraso aho kuruhuka neza. Ibi bishobora gutuma umuntu adasinzira amasaha ahagije cyangwa akabyuka yumva ananiwe.

Gusinzira nabi bishobora no kongera stress ndetse bikagira izindi ngaruka ku buzima bwo mu mutwe.Isukari umubiri ukenera ku munsiNk’uko abahanga mu by’imirire babivuga, umubiri w’umuntu usanzwe ukenera hagati ya garama 20 na 25 z’isukari ku munsi. Ariko abantu benshi barya irenze cyane kubera ibiribwa n’ibinyobwa bitunganyirizwa mu nganda.

Abakora imyitozo ngororamubiri cyangwa akazi gasaba imbaraga nyinshi bashobora gukenera isukari irenzeho gato, ariko na bwo igomba kuba ipimye.Isukari karemano ni yo nzizaAbahanga bashimangira ko isukari karemano iboneka mu mbuto ari yo nziza kurusha iyongerwa mu biribwa byo mu nganda. Imbuto zitanga isukari ifite intungamubiri, fibre na vitamine bifasha umubiri gukora neza. Ariko ibinyobwa biryohera cyane, bombo na biscuit byo bishobora kongera isukari mu mubiri vuba cyane.

Nubwo isukari ari ingenzi ku mubiri, kuyirya ikabije bishobora guteza ibibazo byinshi by’ubuzima harimo umubyibuho ukabije, diyabete, umunaniro n’ibibazo byo gusinzira. Kumenya ibimenyetso umubiri utanga ni intambwe ikomeye yo kwirinda izi ngaruka.Abahanga bagira abantu inama yo kurya indyo yuzuye, kugabanya ibinyobwa n’ibiribwa birimo isukari nyinshi, gukora imyitozo no gukoresha cyane imbuto n’ibindi biribwa karemano kugira ngo ubuzima bw’umubiri bukomeze kuba bwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *