Minisitiri w’Intebe, Dr. Nsengiyumva Justin, yatangaje ko u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu mishinga y’ingufu zigamije kongera amashanyarazi no kugabanya kwishingikiriza ku aturuka mu bihugu by’amahanga.
Yabivugiye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko kuwa 9 Nyakanga 2026, ubwo yagezaga ku Badepite n’Abasenateri ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no gukomeza kubungabunga ubukungu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko iterambere ry’igihugu ridashoboka ridafite amashanyarazi ahagije, agaragaza ko ari yo mpamvu Guverinoma iri gushora imari mu mishinga minini irimo uwa Gaz Methane, Nyabarongo II n’indi.

Yasobanuye ko urugomero rwa Nyabarongo II ruzatanga megawatt 43,5 z’amashanyarazi, ariko ko umushinga warwo utagarukira aho gusa. Hazanubakwa ikiyaga kizifashishwa mu kuhira imyaka, guteza imbere ubukerarugendo ndetse no kubyaza amashanyarazi imirasire y’izuba.
Yagaragaje ko kuri icyo kiyaga hazashyirwa panneaux solaires zizaba zireremba ku mazi, zifite ubushobozi bwo gutanga megawatt 200. Iyo mbaraga ziyongereye ku zizava ku rugomero rwa Nyabarongo II na megawatt 185 ziteganyijwe guturuka kuri Gaz Methane yo mu Kivu, bizafasha igihugu kugera ku rwego rwo kwihaza ku mashanyarazi.
Biteganyijwe ko umushinga wa Nyabarongo II uzarangira mu mwaka wa 2027, mu gihe umushinga wa Rusizi III uzatanga megawatt 206, naho uwo kubyaza amashanyarazi gaz yo mu Kiyaga cya Kivu ukazatanga megawatt 185 guhera mu 2030.
Imibare iheruka igaragaza ko abaturage bafite amashanyarazi mu Rwanda bamaze kugera kuri 85%, ibintu bigaragaza intambwe igihugu gikomeje gutera mu rwego rw’ingufu.










