Spiro yashoye miliyoni $215 mu kwagura ibikorwa by’imoto z’amashanyarazi muri Afurika

Sosiyete ya Spiro, ifatwa nk’iya mbere muri Afurika mu gutanga serivisi z’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi, yatangaje ko yabonye ishoramari rya miliyoni 215 z’Amadolari ya Amerika rizifashishwa mu kwagura ibikorwa byayo byo gukwirakwiza ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi ndetse n’imiyoboro yo gusimburanya batiri (battery-swapping stations) hirya no hino ku mugabane wa Afurika.

Iri shoramari rishya rije rikurikira imyaka myinshi Spiro imaze yongera ubushobozi mu ikoranabuhanga, gutunganya ibinyabiziga byayo no kubaka urwego rw’ingufu ruyifasha gukora neza. Ubuyobozi bw’iyi sosiyete buvuga ko ubu yamaze kuva ku rwego rwo kugerageza ibikorwa, ikaba yinjiye mu cyiciro cyo kwagura ibikorwa ku rwego rw’umugabane.

Afurika ikomeje gukurura abashoramari mu bwikorezi bukoresha amashanyarazi

Mu gihe ibiciro bya lisansi bikomeje kuzamuka ndetse n’imijyi ya Afurika ikagenda yaguka ku muvuduko mwinshi, ubwikorezi bukoresha amashanyarazi buri gufatwa nk’umwe mu mishinga ifite ahazaza heza ku mugabane.

Abashoramari mpuzamahanga bo mu Burayi no muri Afurika bagaragaje icyizere gikomeye muri Spiro, bavuga ko ishobora kugira uruhare rukomeye mu kugabanya ikoreshwa rya lisansi itumizwa hanze no guteza imbere inganda z’imbere mu bihugu bya Afurika.

Ubushakashatsi bwakozwe ku bikorwa bya Spiro muri Kenya bwagaragaje ko moto zikoresha amashanyarazi z’iyi sosiyete zigabanya imyuka ihumanya ikirere ku rugero rwa 72% ugereranyije na moto zisanzwe zikoresha lisansi. Bivugwa kandi ko buri moto ishobora gukumira toni 19 za CO₂ mu gihe cyose ikora.

Abakoresha moto za Spiro barimo kuzigama amafaranga menshi

Spiro ivuga ko abakoresha ibinyabiziga byayo bashobora kugabanya amafaranga bakoreshaga buri munsi mu ngendo ku rugero rugera kuri 40%.

Ibi bivuze ko umumotari ashobora kuzigama nibura Amadolari 2 ku munsi ugereranyije n’ayo yakoresha kuri moto ikoresha lisansi. Iyo mibare ni ingenzi cyane ku bakora ubwikorezi bwa moto nk’isoko nyamukuru y’amafaranga yabo.

U Rwanda mu bihugu Spiro imaze kugeramo

Kugeza ubu Spiro ikorera mu bihugu birindwi bya Afurika birimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Togo, Benin, Nigeria na Cameroon.

Iyi sosiyete ifite inganda zikora kandi ziteranya ibice by’ibinyabiziga by’amashanyarazi mu Rwanda, Kenya na Uganda, ndetse ikagira n’uruganda rugezweho rutunganya batiri zashaje muri Nigeria.

Ubuyobozi bwa Spiro buvuga ko bugamije gukomeza kwagura ibikorwa byabwo bukinjira no mu bindi bihugu bifite isoko rinini birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Ethiopia.

Imodoka zirenga 100,000 n’ahasimburanyirizwa batiri 2,500

Mu mwaka ushize gusa, Spiro yatangaje ko yabashije gukora ibinyabiziga birenga 100,000 bikoresha amashanyarazi ndetse yubaka sitasiyo zirenga 2,500 zo gusimburanyirizaho batiri mu bihugu ikoreramo.

Iyi sosiyete kandi ivuga ko ibikorwa byayo bimaze gutanga imirimo irenga 6,000, yaba iy’igihe cyose n’iy’igihe gito, bifasha urubyiruko n’abandi banyafurika kubona akazi mu rwego rw’ingufu n’ubwikorezi bugezweho.

Intego ni ubwikorezi burengera ibidukikije

Umuyobozi wa Spiro akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Equitane, Gagan Gupta, yavuze ko iri shoramari rishya rizafasha iyi sosiyete kugeza serivisi z’ingufu zisukuye n’ubwikorezi buhendutse kuri miliyoni z’Abanyafurika.

Yagaragaje ko nyuma yo kugera ku binyabiziga 100,000 bikoresha amashanyarazi no kubaka sitasiyo 2,500 zo gusimburanyirizaho batiri, Spiro yerekanye ko ubwikorezi burengera ibidukikije bushoboka kandi bushobora kugirira akamaro abaturage benshi.

Abashoramari bateye inkunga iri shoramari na bo bavuga ko bahisemo gushora amafaranga muri Spiro kubera amahirwe menshi babona mu isoko rya Afurika ndetse n’uruhare iyi sosiyete igira mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere iterambere rirambye.

Iri shoramari rya miliyoni 215 z’Amadolari ya Amerika ritegerejweho gufasha Spiro kwagura ibikorwa byayo no gukomeza kuba umwe mu bayobozi b’isoko ry’ubwikorezi bukoresha amashanyarazi muri Afurika.

Src: IGIHE

Umwanditsi: CYIZA Theogene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *