Sosiyete ya Spiro ikora moto zikoresha amashanyarazi muri Afurika, yagiranye ubufatanye na Sosiyete ya Entrepreneurial Solutions Partners (ESP) bugamije gufasha abagore kubona moto zikoresha amashanyarazi kugira ngo babashe kwihangira imirimo no kwiteza imbere.
Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Gicurasi 2026 mu nama y’abayobozi bakuru b’ibigo n’abashoramari muri Afurika izwi nka Africa CEO Forum.
Impande zombi zatangaje ko iyi gahunda igamije gufasha abagore kubona amahirwe angana n’ay’abagabo mu rwego rw’ubwikorezi, cyane cyane ubukoresha amashanyarazi budahumanya ikirere.
Umuyobozi Mukuru wa Spiro, Kaushik Burman , yavuze ko abagore bafite uruhare rukomeye mu iterambere ry’imiryango n’ubukungu bw’ibihugu, bityo ko bakwiye guhabwa ubushobozi bwo gukora no kwihangira imirimo.
Ati “Iyo uteje imbere umugore uba uteje imbere umuryango wose. Turashaka ko abagore babasha gukora ibikorwa bibinjiriza amafaranga kandi bakigirira icyizere mu kazi kabo ka buri munsi.
”Yakomeje avuga ko iyi gahunda itagamije gusa gutanga moto zikoresha amashanyarazi, ahubwo ko harimo no gutanga amahugurwa ku micungire y’ubucuruzi, imari ndetse n’imikoreshereze y’izo moto.
Burman yavuze kandi ko mu gihe kiri imbere bifuza kwagura iyi gahunda kugira ngo abagore bazabashe kuba abacuruzi, abakwirakwiza ibicuruzwa ndetse n’abafatanyabikorwa mu rwego rw’ingufu zisukuye.
Kugeza ubu, abagore bangana na 40% by’abakozi ba Spiro, aho bamwe bakora mu guteranya moto naho abandi bakora mu micungere n’imirimo ya buri munsi muri iyo sosiyete.
Umuyobozi Mukuru wa ESP ndetse umwe mu bayishinze, Eric Kacou, yavuze ko ubu bufatanye bugamije gufasha abagore kugira ngo bagire uruhare mu bukungu binyuze mu bikorwa bibabyarira inyungu.
Ati “Turifuza kubona abagore benshi binjira mu rwego rw’ubwikorezi butangiza ibidukikije kandi bakabasha kwihangira imirimo ibafasha kwiteza imbere.
”ESP yatangaje ko mu minsi iri imbere izatangira gahunda yo gutoranya abagore bazahabwa amahugurwa arimo gucunga imishinga, gukoresha neza amafaranga ndetse no gukoresha moto zikoresha amashanyarazi.
Iyi gahunda ije mu gihe u Rwanda rukomeje guteza imbere ikoreshwa ry’ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere no guteza imbere ubwikorezi bubungabunga ibidukikije.











