Nk’uko bigaragara muri Bloomberg Billionaires Index, urutonde rugaragaza abakire bakomeye ku Isi hashingiwe ku mutungo wabo, uyu rutonde rwasuzumye umutungo wa Cristiano Ronaldo, w’imyaka 40, Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal akaba akinira Al-Nassr yo muri Arabie Saoudite, maze rumushyira mu rwego rw’abaherwe bafite umutungo wa miliyari.
Iryo suzuma ryakozwe rigendeye ku mafaranga yinjije mu kazi ke, ishoramari ndetse n’amasezerano yo kwamamaza, ryerekanye ko umutungo wa Ronaldo ugeze kuri miliyari 1,4 $ (ni ukuvuga miliyari 1,04 £).
Bloomberg ivuga ko kuva mu 2002 kugeza mu 2023, Ronaldo yinjije amafaranga arenga miliyoni 550 $ mu mishahara ye, ndetse amasezerano y’ubufatanye mu kwamamaza, harimo n’ayo afite na Nike y’imyaka 10 amuha miliyoni 18$ buri mwaka, yabigizemo uruhare rukomeye.
Kuva yerekeje muri Al-Nassr mu mwaka wa 2022, Ronaldo yahise aba umukinnyi uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi mu mateka ya ruhago, kuko ahembwa miliyoni 177 £ ku mwaka.
Nubwo amasezerano ye yari gusoza muri Kamena 2025, yongeye amasezerano y’imyaka ibiri afite agaciro ka miliyoni 400 $, azamufasha kuguma muri iyi kipe kugeza nyuma y’isabukuru ye y’imyaka 42.
Ku rundi ruhande, Lionel Messi, w’imyaka 38, ukinira Inter Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse akaba na Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentina, yinjije arenga miliyoni 600 $ mu mishahara ye y’ubuzima bwe bwose bwo gukina, nk’uko Bloomberg ibivuga.
Ayo mafaranga arimo miliyoni 20$ yinjiza buri mwaka kuva mu 2023, bingana gusa na 10% by’ayo Ronaldo yinjije mu mwaka umwe.
