Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, agiye gutangira uruhererekane rw’ibitaramo bizenguruka ibihugu bitandukanye byo ku Mugabane w’u Burayi mbere yo gukomereza ibikorwa bye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.
Uyu muhanzi ukunzwe na benshi ategerejwe muri Belgium ku wa 13 Kamena 2026, aho azataramira abakunzi be mu gitaramo kizabera muri Hotel Dolce La Hulpe. Nyuma yaho azakomereza muri Germany ku wa 20 Kamena 2026 mbere yo gusoza uru rugendo rw’i Burayi muri United Kingdom, aho azakorera igitaramo mu Mujyi wa Leeds ku wa 27 Kamena 2026.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Israel Mbonyi yavuze ko yishimiye kongera guhura n’abakunzi be bo hanze y’u Rwanda, anahamya ko ibi bitaramo bizaba ari ibihe byo kuramya Imana no gusangira ibyishimo n’abamukunda.
Yagize ati: “Abantu bazaze twishimane dutaramire Imana, bizaba ari iby’agaciro kubona abantu aho nzataramira hose.”
Uyu muhanzi yavuze kandi ko nyuma y’ibi bitaramo byo mu Burayi azahita atangira gukora ku ndirimbo nshya zizagaragara kuri album nshya ateganya kumurika mu gitaramo cya Noheli kizaba ku wa 25 Ukuboza 2026. Ni album atifuje gutangazaho byinshi.
Israel Mbonyi yanatangaje ko hari n’ibitaramo ateganya gukorera mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gusa imyiteguro yabyo ikaba itararangira ngo hatangazwe gahunda yose mu buryo burambuye.
Uyu muhanzi akomeje kwandika amateka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aho amaze kuzuza BK Arena inshuro enye zikurikiranya mu bitaramo bye bya ‘Icyambu’, bikomeje kumugira umwe mu bahanzi bafite igikundiro gikomeye mu Rwanda no hanze yarwo.










