Addis Ababa – Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) watangaje ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda ari we ugizwe umuyobozi w’itsinda rishinzwe guhuza impande zishyamiranye muri Sudani, rigamije gushakira umuti urambye intambara imaze imyaka ibiri hagati y’ingabo za Leta (SAF) n’umutwe wa Rapid Support Forces (RSF).
Ibi byemejwe ku wa 28 Ukwakira 2025, mu nama idasanzwe ya 1308 y’akanama ka AU gashinzwe amahoro n’umutekano (Peace and Security Council), aho hasohotse itangazo risaba Perezida wa Komisiyo ya AU gukorana n’itsinda rya Museveni mu gufasha gutangiza ibiganiro hagati y’impande zombi mu buryo bwihuse.
Iyi ngamba ije mu gihe intambara muri Sudani yongeye gufata indi ntera, by’umwihariko mu mujyi wa El Fasher, umurwa mukuru wa Darfur y’Amajyaruguru, aho RSF ishinjwa ubwicanyi ndengakamere, gufata abagore ku ngufu no kubuza ibikorwa by’ubutabazi kugera aho bikenewe. Mu minsi ine gusa, abantu 1,500 bamaze kwicwa muri ako gace, nk’uko raporo za Loni zibigaragaza.
Perezida Museveni azayobora ibiganiro bigamije gusaba impande zombi guhagarika imirwano ako kanya, gufungura inzira z’ubutabazi, no gutegura ibiganiro bya politiki n’ubwiyunge birimo impande zose z’igihugu.
AU ivuga ko iki cyemezo kigamije kuzamura urwego rw’ubuhuza hakoreshejwe abayobozi bafite ubunararibonye muri politiki n’ibiganiro by’amahoro muri Afurika.
Intambara muri Sudani, yatangiye muri Mata 2023, imaze guhitana abarenga ibihumbi 24 no guhunga kw’abasaga miliyoni 13. Abaturage benshi basigaye mu gihugu bari mu bukene bukabije, mu gihe ibikorwa by’ubutabazi bikomeje kugorana kubera imirwano idacogora.






















