Pasiteri Rutayisire yahawe igihembo kubera umusanzu we mu bumwe n’ubwiyunge

Yisangize abandi

Umuvugabutumwa akaba n’umwanditsi, Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire, yahawe igihembo cy’icyubahiro ku bw’umusanzu we mu kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, by’umwihariko abikesha igitabo cye “Reconciliation is My Lifestyle”.

Ni mu muhango “Inzu y’Ibitabo Summit 2025” wabereye kuri Saint-Paul mu Mujyi wa Kigali ku wa 2 Ugushyingo 2025, utegurwa n’Umunyamakuru Dashim, uzwi cyane mu bikorwa byo guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda.

Pasiteri Rutayisire yahawe “Inzu y’Ibitabo Award”, kubera igitabo cye yanditse mu Cyongereza yise “Reconciliation is My Lifestyle: A Life Lesson on Forgiving and Loving Those Who Have Hated You” (Ubumwe n’ubwiyunge ni uburyo mbamo: Isomo ryo kubabarira no gukunda abakwanze).

Iki gitabo, cyasohotse bwa mbere muri Amerika mu 2021 hanyuma kigasohoka mu Rwanda muri Nyakanga 2022, kigaruka ku rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge mu buzima bwa Pasiteri Rutayisire n’amasomo yakuye mu byamubayeho, cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Gifite imitwe 10, irimo igaruka ku bihe by’ububabare n’indi isobanura inzira y’ubwiyunge n’isanamitima. Rev. Dr. Rutayisire yavuze ko yagikubiyemo ubunararibonye bwe mu mirimo yakoreye Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, aho yabaye komiseri kuva mu 1999.

Mu gutanga ibi bihembo, Dashim yavuze ko intego ari “uguhesha agaciro abanditsi bahindura sosiyete binyuze mu nyigisho zubaka.”

Yagize ati:

“Urugero rw’igitabo cya Pasiteri Rutayisire ni ikimenyetso cy’uko ubwanditsi bushobora kuba umuyoboro w’ubwiyunge n’isanamitima. Ni igitabo gifite ishingiro ry’umutima w’u Rwanda, by’umwihariko kubera amateka yacyo.”

Uretse Pasiteri Rutayisire, hanashimiwe abandi banditsi babiri:

  • Nzugu Gad, uzwi mu biganiro by’ubuzima, yahawe igihembo cya “Best Health and Wellness Author” kubera ibitabo bye bivuga ku buzima buzira umuze.
  • Nsanzabera Jean de Dieu, umwanditsi w’amateka y’u Rwanda, yegukanye igihembo cya “Best Historical Non-Fiction Author” kubera uburyo yagiye asobanura amateka y’igihugu mu buryo bwimbitse kandi bwigisha.

Ibi bihembo byateguwe hagamijwe gushimira no guteza imbere abanditsi b’Abanyarwanda, cyane cyane abafasha sosiyete kwiyubaka binyuze mu masomo y’ubuzima, ubumwe n’ubwiyunge.


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *