Dr Habumuremyi ashimangira ko urubyiruko rugomba guhanga udushya mu ikoranabuhanga mu guteza imbere u Rwanda

Dr Habumuremyi Pierre Damien, wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kandi ubu uri akaba ari mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Inararibonye (REAF), yavuze ko urubyiruko rw’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange rufite amahirwe akomeye yo guteza imbere igihugu binyuze mu ikoranabuhanga ririmo ubwenge buhangano (AI).

Yabigarutseho mu gikorwa cyiswe “Tech Forward Live”, cyateguwe na kaminuza SAN TECH Ltd, kigamije kumurika udushya tw’ikoranabuhanga n’uruhare rw’urubyiruko mu guhindura ubukungu.

Iki gikorwa cyahuje abayobozi b’inzego za Leta, abashakashatsi mu ikoranabuhanga, abanyeshuri n’abandi banyempano, baganira ku buryo udushya dushingiye ku ikoranabuhanga dushobora kwihutisha iterambere ry’igihugu. Insanganyamatsiko yari igira iti: “Gushimangira ubushobozi bw’abahanze ibishya kugira ngo bahindure ubukungu binyuze mu dushya dushingiye ku nganda.”Ubumenyi bw’ikoranabuhanga mu rubyiruko.

Mu kiganiro cye, Dr Habumuremyi yashimangiye ko urubyiruko ruri mu bihe byiza byo kwiga no gukoresha ubumenyi bw’ikoranabuhanga bugezweho. Yavuze ko uyu munsi abanyeshuri bigishwa kwiyigisha, gukoresha AI na robo, n’isesengura ry’amakuru, ubumenyi bushobora gufasha iterambere ry’igihugu ndetse n’ibikorwa by’abikorera ku giti cyabo.Yagize ati:”Tukiri bato twigishwaga gufata mu mutwe; uyu munsi abana bacu bigishwa kwiyigisha. Twigishwaga gukurikiza amabwiriza, ubu bariga gukora ikoranabuhanga rihabwa amabwiriza. Turimo igihe cy’ikoranabuhanga rikoresha AI, robo n’isesengura ry’amakuru.”

Dr Habumuremyi yongeyeho ko gukoresha AI mu nzego zitandukanye, ubuvuzi, ubuhinzi, imiyoborere n’ubukungu, bituma urubyiruko rugira amahirwe yo guteza imbere igihugu, nk’uko ibindi bihugu byateye imbere byabikoze.

SAN TECH Ltd ishyira imbere udushya

Niyonzima Claudine umwe mutangije Santech ifasha urubyiruko gukuza impano mu ikoranabuhanga

Niyonzima Claudine, umwe mu bashinze SAN TECH Ltd, yavuze ko bahisemo guhuriza hamwe abanyempano bafite imishinga y’ikoranabuhanga kugira ngo ibashe kumenyekana no kugira ingaruka mu buryo bwihuse. Yavuze ko muri Afurika, urubyiruko 23% rutarabona akazi, 30% by’abize kaminuza bakora ibitarenze ibyo bize, naho 18% nyuma y’igihe gito bahinduka abashomeri. SAN TECH Ltd igamije guhindura ubu buryo binyuze mu guhanga udushya, kugira ngo abashaka akazi bahinduke abatanga akazi.Yagize ati:”Twabonye ko bishoboka gushyiraho igicumbi cy’ikoranabuhanga. Tumaze imyaka 6 dukora ibikorwa by’umuco, ariko ubu tureba cyane udushya tw’ikoranabuhanga.”

Uyu muhango witabiriwe n’abakuru b’igihugu n’abashyitsi baturutse mu Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bigaragaza ko udushya tw’u Rwanda rutangiye kubona umwanya ku rwego mpuzamahanga.

Imishinga y’ikoranabuhanga yagaragajwe

Muri gahunda yo guhanga udushya, hatangajwe imishinga ifite ubushobozi bwo gukemura ibibazo bifatika. Urugero ni umushinga wa Shania Keza, ugamije gukora sisitemu ya AI izafasha mu gutandukanya uburwayi mu bitaro, bityo abaforomo n’abaganga bakamenya vuba abarwayi bakeneye ubuvuzi bwihuse.

Keza yavuze ko iri koranabuhanga rizagabanya impfu ziterwa no gutinda guhabwa ubuvuzi.Mfitundinda Amos, umuyobozi ushinzwe guteza imbere ubushobozi bw’abakozi muri MIFOTRA, yavuze ko gahunda y’igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2) igamije guhanga imirimo miliyoni 1 n’ibihumbi 250 hagati y’umwaka wa 2024 na 2029, kandi ko ibi bishoboka gusa niba urubyiruko rudahagarariye ku bitekerezo ahubwo rugashaka uburyo bwo kubishyira mu bikorwa.

Yongeyeho ko guverinoma y’u Rwanda iri gushyira imbaraga mu kuzamura ireme ry’uburezi binyuze mu kwigira ku murimo, zigafasha abanyeshuri kubona ubumenyi ngiro bujyanye n’ibyo biga, bityo bimwongerera amahirwe yo gukorera mu bigo bitandukanye no kumenya akazi mu buryo bw’umwuga. Hafi 60% by’abanyeshuri bitabira izi gahunda babona akazi cyangwa bakihangira imirimo, bityo imishinga yabo igatera imbere ikaba ibicuruzwa bifite agaciro ku isoko.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *