Uburyo bwizewe bwagufasha guhaha wifashishije ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga rimaze guhindura ubuzima bwa buri munsi, rihindura uburyo abantu baganira, bakora, biga ndetse banahahirana. Muri iki gihe, abantu benshi bagura imyenda, ibikoresho byo mu rugo, telefoni, ibiribwa n’ibindi banyuze kuri internet bakoresheje telefoni cyangwa mudasobwa, bigatuma batagomba kujya ku isoko cyangwa mu maduka kure.

Nubwo guhaha hifashishijwe murandasi (internet) byoroshye kandi byihuse, bifite n’ingaruka iyo umuntu atitwaye neza. Hari abatekamutwe bo kuri internet bashobora kwiba amakuru yawe bwite, amafaranga yawe cyangwa bakagushuka ukishyura ibintu utazigera ubona. Ni yo mpamvu ari ngombwa kumenya uburyo bwizewe bwo guhaha ukoresheje ikoranabuhanga wirinda uburiganya n’ubujura bwo kuri internet.

Dore zimwe mu ngamba zagufasha guhaha kuri internet ufite umutekano

  • 1. Huza telefoni cyangwa imeyili yawe na konti zawe z’imari:

Iyo konti yawe ya banki cyangwa iya mobile money ihujwe na telefoni cyangwa imeyili, ubasha kubona ubutumwa bukumenyesha buri gikorwa cyose kibaye kuri konti yawe. Ibi bituma uhita umenya niba hari amafaranga yoherejwe cyangwa yakoreshejwe utabizi.

Ni byiza kujya winjira muri konti zawe nibura rimwe mu cyumweru ugenzura ibikorwa byabaye kuri konti yawe aho kwizera gusa ubutumwa bugufi cyangwa imeyili. Niba ubonye igikorwa udasobanukiwe, ugomba guhita uvugana na banki cyangwa ikigo cya mobile money ukoresheje nimero zizewe ziboneka ku rubuga rwabo. Ibi bifasha guhagarika uburiganya hakiri kare mbere y’uko amafaranga yawe yose abura.

  • 2. Genzura neza abacuruzi bo kuri internet

Ku internet hari imbuga nyinshi zigurishirizwaho ibintu, ariko si zose zizewe. Hari izigamije gushuka abantu bakabambura amafaranga yabo.

Mbere yo kugira icyo ugura ku rubuga runaka, banza urebe ibi bikurikira:

  • Reba niba urubuga rutangirana na https:// kuko ruba rufite umutekano kurusha urutangizwa na http://
  • Reba neza izina ry’urubuga kuko hari abahindura inyuguti nke bakigana amazina y’ibigo bikomeye
  • Shakisha amakuru kuri uwo mucuruzi kuri internet urebe niba hari abandi bantu bamuvugaho
  • Reba niba urubuga rugaragaza aderesi, nimero ya telefoni n’uburyo bwo gusubiza ibicuruzwa

Niba urubuga rutagaragaza aya makuru, bishobora kuba ari uburiganya.

  • 3. Irinde ubutumwa bugamije kukwiba amakuru yawe

Hari ubutumwa bwo kuri imeyili cyangwa SMS bwohererezwa abantu bugamije kubashuka kugira ngo batange amakuru yabo bwite nk’amagambo y’ibanga, PIN cyangwa kode zo kwemeza kwishyura. Ubutumwa nk’ubwo bushobora kwiyitirira banki, sosiyete itanga ibicuruzwa, imiryango y’ubugiraneza cyangwa inshuti iri mu kaga igusaba amafaranga byihutirwa.

Ugomba kwibuka ibi bikurikira:

Ntukande ku muyoboro (link) woherejwe mu butumwa utizeye cyangwa ngo utange ijambo ry’ibanga, PIN cyangwa OTP. Ibigo byizewe ntibisaba amagambo y’ibanga y’abakiliya. Niba hari ubutumwa bukubwiye ko byihutirwa, banza uhamagare icyo kigo ukoresheje nimero zisanzweIbi bizagufasha kwirinda uburiganya bwo kwiba amakuru yawe.

  • 4. Irinde gukoresha internet rusange mu kwishyura

Internet rusange (Wi-Fi) ikinze kuboneka ahahurira abantu benshi nko muri resitora, amahoteli cyangwa ku bibuga by’indege) akenshi iba idafite umutekano uhagije. Abatekamutwe bashobora kuyikoresha bakinjira mu makuru yawe.

Iyo ugiye kwishyura cyangwa kohereza amafaranga, gerageza gukoresha internet ya telefoni yawe aho gukoresha Wi-Fi rusange. Niba ugiye gukoresha Wi-Fi rusange ku mpamvu zidasanzwe, gerageza gukoresha VPN (Virtual Private Network) ifasha guhisha amakuru yawe kugira ngo hatagira uyinjiramo.

  • 5. Irinde uburiganya bwo mu bihe by’iminsi mikuru

Mu bihe by’iminsi mikuru cyangwa igihe hari promotions nyinshi, uburiganya bwo kuri internet buriyongera cyane. Hari amatangazo agaragaza ibiciro biri hasi cyane cyangwa impano zitangaje, ariko akenshi biba ari uburiganya.

Ugomba kwitondera ibi:

  • Ntukande ku matangazo atizewe ku mbuga nkoranyambaga
  • Jya ujya ku rubuga rwemewe rw’icyo kigo aho gukoresha link woherejwe
  • Abagusaba kwishyura vuba vuba akenshi baba bagushuka
  • Abagusaba kwishyura ukoresheje cryptocurrency akenshi biba ari uburiganya
  • Ibigo byizewe biha abakiliya umwanya wo gutekereza mbere yo kwishyura.

Komeza gukaza umutekano wa konti zawe. Ni ngombwa gukoresha uburyo bwo kongera umutekano wa konti zawe zo kuri internet.

Bimwe mu byo wakora harimo:

  • Gukoresha Multi-Factor Authentication (MFA) aho usabwa kwemeza ko ari wowe winjira muri konti
  • Kudakoresha ijambo ry’ibanga rimwe kuri konti zose
  • Gukoresha Password manager ibika amagambo y’ibanga mu buryo bwizewe
  • Kuvugurura telefoni, mudasobwa, browser na porogaramu buri gihe
  • Gushyiraho Antivirus kuri mudasobwa

Ibi bigabanya cyane ibyago byo kwibwa konti zawe.

Tanga raporo ku bikorwa biteye amakenga. Niba uhuye n’uburiganya bwo kuri internet, wakiriye ubutumwa bushukana, cyangwa wabonye urubuga rw’uburiganya, ni byiza kubimenyesha inzego zibishinzwe kugira ngo barinde n’abandi bantu.

Mu Rwanda, ushobora kubimenyesha: National Cyber Security Authority (NCSA) ikurikirana ibijyanye n’umutekano w’ikoranabuhanga.

Ushobora kubageraho kuri:

  • Imeli: [email protected]
  • Nimero itishyurwa: 9009
  • LinkedIn na Facebook: National Cyber Security Authority
  • X na TikTok: Cybersec_Rwanda
  • Instagram: Cyber_Rwanda

Gutanga amakuru ku bugizi bwa nabi bwo kuri internet bifasha kurinda abandi bantu kutagwa mu mutego w’abatekamutwe.

Guhaha ukoresheje ikoranabuhanga ni byiza kuko bituma ugura ibintu byihuse kandi utarinze kujya ku isoko. Ariko kandi bisaba kwitwararika no gufata ingamba zo kurinda amakuru n’amafaranga yawe. Uramutse wubahirije inama zirimo kugenzura imbuga z’ubucuruzi, kwirinda ubutumwa bw’uburiganya, kudakoresha internet rusange mu kwishyura, gukaza umutekano wa konti zawe no gutanga raporo ku bugizi bwa nabi bwo kuri internet, byagufasha guhaha kuri internet ufite umutekano usesuye.

Aya makuru tuyakesha Urwego rw’Igihugu rushinzwe Umutekano w’Ikoranabuhanga (National Cyber Security Authority).

Wifashishije ikoranabuhanga rya Murandasi wahahira icyo wifuza aho ariho hose.
Shishoza mbere y’uko utanga komande y’ibyo ushaka wirinde kugwa mu bihombo utateganije.

Indi nkuru wasoma 👇

Ubucuruzi bwo kuri Murandasi (E-commerce) Bukomeje Guhindura Isi

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *