Li-Fi: Ejo hazaza ha internet ikoreshwa n’urumuri

Mu gihe isi imaze kumenyera internet ya Wi-Fi ikoreshwa mu ngo, ku mashuri, mu biro, hari ikoranabuhanga rishya riri kuvugisha benshi amangambo: Li-Fi (Light Fidelity). Iri koranabuhanga rikoresha urumuri (light) aho gukoresha imiraba ya radio (radio waves) nka Wi-Fi, rikaba rishobora guhindura uburyo abantu bagerwaho na internet.

Li-Fi yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe muri University of Edinburgh buyobowe n’umuhanga Harald Haas. Wagaragaje ko amatara ya LED ashobora kohereza amakuru yihuta cyane, akoresheje uburyo bwo gucana no kuzimya mu buryo bwihuse butagaragara ku maso y’umuntu.

Ibi bivuze ko aho ufite itara rya LED, ushobora no kugira internet. Amakuru anyuzwa muri urwo rumuri akagera ku gikoresho gifite sensor ishobora kuyakira, nka telefone cyangwa mudasobwa.

Ni iki gitandukanya Li-Fi na Wi-Fi?

Ikoranabuhanga rya Li-Fi rifite inyungu zitandukanye:

  • Li-Fi igira umuvuduko uri hejuru cyane: Mu bushakashatsi bumwe, Li-Fi yagaragaje umuvuduko ushobora kurenga kure cyane uwa Wi-Fi isanzwe.
  • Umutekano ukomeye: Kubera ko urumuri rudashobora kunyura mu nkuta, biragorana ko umuntu uri hanze y’icyumba yinjira ku muyoboro wawe.
  • Nta guhuzagurika (interference): Li-Fi ntihura n’ibibazo byinshi bya signal nk’ibya Wi-Fi, cyane cyane ahari ibikoresho byinshi bikoresha imiraba ya radio .

Ariko se haba hari imbogamizi?

Nubwo iri koranabuhanga rifite ibyiza byinshi, rifite n’imbogamizi zikomeye: Rikenera urumuri ruriho: Iyo itara rizimye, internet irahagarara. Ntishobora kunyura mu nkuta: Ibi bisaba ko buri cyumba kigira uburyo bwacyo bwa Li-Fi. Ibikoresho biracyari bike: Telefoni nyinshi ntizirashyirwamo ubushobozi bwo kwakira Li-Fi.

Mu bihugu byinshi bya Afurika, harimo n’u Rwanda, ikibazo cya internet iracyari ingorabahizi mu bice by’icyaro. Li-Fi ishobora kuba igisubizo mu nyubako n’ahantu hafunze nko mu mashuri, mu bitaro no mu biro, aho amatara asanzwe ariho. By’umwihariko, ishobora gufasha ahantu hatemewe gukoresha imiraba ya radio (radio waves) cyane, nko mu bitaro cyangwa mu ndege, aho Wi-Fi ishobora kugira ingaruka ku bikoresho.

Abahanga bavuga ko Li-Fi itazahita isimbura Wi-Fi, ahubwo izayunganira. Mu gihe Wi-Fi izakomeza gukoreshwa ahantu hanini no hanze, Li-Fi ishobora kuba igisubizo cyiza ahantu hakenera umuvuduko uri hejuru n’umutekano ukomeye. Mu gihe ikoranabuhanga rikomeje gutera imbere, hari amahirwe ko mu myaka iri imbere amatara yo mu ngo azaba atanga urumuri n’internet icyarimwe bigahindura burundu uburyo duhuza n’isi.

Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *