Facebook igiye guhinduka nka TikTok? Dore impinduka nshya ziteganyijwe

Mu gihe TikTok ikomeje kwigarurira imitima ya miliyoni z’abayikoresha ku Isi binyuze mu mashusho magufi, Facebook nayo iri gutegura impinduka zikomeye zishobora guhindura uburyo abantu bayikoresha buri munsi. Amakuru mashya agaragaza ko Facebook iri kugerageza uburyo bushya buzatuma umuntu ufunguye porogaramu yayo kuri telefoni atazabanza kubona amakuru y’inshuti, amafoto cyangwa inyandiko nk’uko bisanzwe. Ahubwo azajya…

Soma inkuru yose

Inama 5 zafasha abanyeshuri gukoresha internet n’ubwenge buhangano (AI) mu buryo bwizewe

Google isaba abanyeshuri, ababyeyi n’abarimu gukorera hamwe mu guteza imbere umutekano kuri internet Mu gihe ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) bugenda burushaho kwinjira mu buzima bwa buri munsi, Google yavuze ko abantu benshi batangiye kubukoresha cyane cyane mu kwiga, aho kubukoresha nk’uburyo bwo kwidagadura gusa. Ibi byagarutsweho mu kwizihiza Safer Internet Day, umunsi ugamije…

Soma inkuru yose

Abasore n’Inkumi bashyiriweho Urubuga rubahuza n’Abo bifuza Gukundana na bo

Muri iki kinyejana cy’ikoranabuhanga rikomeje guhindura imibereho y’abatuye Isi, mu Rwanda hadutse uburyo bushya bwo gushaka umukunzi hifashishijwe urubuga rwo kuri internet. Inyuma y’uko hari uburyo busa nk’ubusanzwe abantu bahuzwaga n’imbugankoranyambaga bakubaka ubushuti, wenda byaba bitabaye umwaku urukundo rugakomera bakaba banemeranya kubana, kuri ubu noneho abasore n’inkumi bifuza gukundana bashyiriweho urubuga rugenewe iyo gahunda gusa….

Soma inkuru yose

Uko amashusho y’urukozasoni agira ingaruka ku bwonko bw’umuntu, cyane cyane ku rubyiruko

Muri iki gihe cy’umwaduko udasanzwe kandi uri ku muvuduko utarigeze kubaho mu bindi binyejana by’ikoranabuhanga rikomeje koroshya uburyo abantu babona amakuru n’imyidagaduro n’ibindi byinshi bakenera binyuze kuri murandasi, ibyo bituma impuguke mu buzima bwo mu mutwe zivuga ko hakenewe ubukangurambaga bwisumbuyeho ku ngaruka zishobora guterwa no kureba amashusho y’urukozasoni, cyane cyane ku bana n’urubyiruko dore…

Soma inkuru yose

U Rwanda Rwanditse Amateka Muri Afurika nyuma yo Guhabwa Icyemezo Mpuzamahanga cya Teleport

Mu gihe ibihugu byinshi ku Isi bikomeje gushora imari mu ikoranabuhanga ryisumbuyeho, u Rwanda rukomeje kwigaragaza nk’imwe mu ngero z’ibihugu bya Afurika biri gutera intambwe igaragara mu rwego rw’ikoranabuhanga ry’isanzure. Ibi byongeye kugaragarira mu cyemezo mpuzamahanga giherutse guhabwa teleport y’u Rwanda, kikaba ari ikimenyetso cyerekana ko ibikorwaremezo by’itumanaho rya satellite byujuje ibisabwa ku rwego mpuzamahanga….

Soma inkuru yose

Kenneth Law yemeye ibyaha byo gufasha abantu kwiyahura

Kenneth Law, umugabo w’Umunya-Canada ukurikiranyweho kugurisha uburozi ku bantu bo mu bihugu bitandukanye, yemeye ibyaha 14 byo gufasha abantu kwiyahura mu rubanza rwabereye mu Ntara ya Ontario. Uyu mugabo w’imyaka 60 yemeye ibi byaha mu masezerano yagiranye n’Ubushinjacyaha, aho yemeye uruhare rwe mu rupfu rw’abantu batandukanye bo muri Canada. Nyuma y’ayo masezerano, ibirego by’ubwicanyi yari…

Soma inkuru yose

Ibimenyetso by’ingaruka mbi zo gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga biragenda byiyongera

Muri iyi myaka ya vuba, imbuga nkoranyambaga zabaye kimwe mu bintu abantu benshi badashobora kubaho badafite. Kuva umuntu abyutse kugeza agiye kuryama, telefoni iba iri mu biganza bye, akareba ubutumwa, amashusho, amafoto cyangwa amakuru mashya kuri TikTok, Instagram, Facebook, Snapchat na X. Ku rubyiruko rwo muri iki gihe, gukoresha imbuga nkoranyambaga byabaye nk’igice cy’ubuzima bwa…

Soma inkuru yose

YouTube Shorts na Podcasts bikomeje kwigarurira imitima y’abakoresha internet

Mu gihe uburyo abantu bakoresha internet bukomeje guhinduka umunsi ku wundi, amashusho magufi azwi nka YouTube Shorts ari mu bintu biri gukurura abantu benshi cyane ku Isi. Ubu buryo bwo kureba video bwatumye abantu benshi batangira gukoresha igihe kinini kuri YouTube kurusha mbere. Imibare mishya igaragaza ko buri kwezi abantu bareba amasaha arenga miliyari ebyiri…

Soma inkuru yose

Li-Fi: Ejo hazaza ha internet ikoreshwa n’urumuri

Mu gihe isi imaze kumenyera internet ya Wi-Fi ikoreshwa mu ngo, ku mashuri, mu biro, hari ikoranabuhanga rishya riri kuvugisha benshi amangambo: Li-Fi (Light Fidelity). Iri koranabuhanga rikoresha urumuri (light) aho gukoresha imiraba ya radio (radio waves) nka Wi-Fi, rikaba rishobora guhindura uburyo abantu bagerwaho na internet. Li-Fi yatangiye kuvugwa cyane nyuma y’ubushakashatsi bwakorewe muri…

Soma inkuru yose