Abagabo basabwe gutinyuka bagafatanya n’abagore mu gukora imirimo idahemberwa abashakanye bakora mu ngo z’abo kuko bigira uruhare mu iterambere ry’umuryango n’igihugu muri rusange.
Mu biganiro byahuje UN Women mu Rwanda n’abayobozi bashinzwe imibereho myiza mu nzego z’ubuyobozi bw’ibanze, hagaragajwe ko imirimo idahemberwa igira uruhare mu iterambere ry’umuryango nubwo hari abo usanga batabiha agaciro.
Itegeko rigenga abantu n’umuryango ryavuguruwe mu 2024 ryerekana ko imirimo yo kwita ku rugo idahemberwa hakubiyemo imirimo yo kwita ku buzima n’imibereho by’abagize urugo harimo kwita ku bana, abarwayi, abantu bakuze, gukora isuku no gutegura amafunguro ikorwa n’umwe mu bashyingiranywe kandi idahemberwa.
Hari ubwo usanga umwe mu bashakanye iyo adafite akazi aba akora iyo mirimo ariko mugenzi we akamufata nk’udafite umusaruro mu bukungu bw’igihugu, yirengagije ko kugira ngo agire icyo ageraho bituruka ku kuba iyo mirimo yakozwe neza.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, yagaragaje ko u Rwanda rwashyize imbaraga mu guteza imbere ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore bityo ko bakwiye no gufatanya mu gukora imirimo idahemberwa ikorwa mu ngo.
Yashimangiye ko nk’igihugu hatewe intambwe ikomeye yo kuzirikana agaciro kayo bityo ko n’abagize umuryango bakwiye kujya babizirikana mu rwego rwo gushyigikirana mu iterambere no gusenyera umugozi umwe.
Ati “Buriya umugore atakoze cyangwa undi muntu tuba twasize mu rugo atakoze, n’abandi ntibakora. Kuriya kuntu iriya mirimo iba ikorwa ituma n’abandi babasha kugira ibyo bakora muri sosiyete, ubukungu bukagenda butera imbere na byo ni ibintu dufite agaciro tuba tugomba kwemera kandi itegeko ryabihaye agaciro.”
Yakomeje ati “Ikindi ni ugushishikariza abagabo kugira uruhare muri iyi mirimo, tubigisha gukomeza kumva ko bafite byinshi bakungukira mu gufasha abagore…ni ngombwa kumva ko tugomba kujyanamo kugira ngo abagore bagire amahirwe yo kujya gukora bakinjiza.”
Yagaragaje ko nubwo usanga umuco nyarwanda na wo ugira uruhare mu gusubiza inyuma ubwuzuzanye hagati y’umugabo n’umugore cyangwa gusaranganya imirimo yo mu rugo, ariko ko Abanyarwanda bakwiye kubirenga bakareba inyungu ziri mu gufatanya nk’abagize umuryango.
Ati “Ni imyumvire twakuriyemo ariko ikiriho ni uko iyo umuntu amaze gusobanukirwa, n’umugabo akabona uburyo iyo bafatanyije imirimo yo mu rugo byoroha birangira abyishimiye kandi bitanga umusaruro.”
Yakomeje agaragaza kandi ko kimwe mu bifasha harimo kurushaho kwegereza ibikorwaremezo abaturage nk’amazi meza, umuriro w’amashanyarazi, amashuri y’inshuke abanza n’ayisumbuye n’ibindi, bigenda bigabanya umuruho abakora imirimo yo mu rugo idahemberwa bagira.
Umuyobozi wa UN Women mu Rwanda, Tikikele Tadele Alemu, yagaragaje ko imirimo idahemberwa na yo ikwiye kuzirikanwa kuko igira uruhare mu iterambere ry’ubukungu bw’umuryango n’igihugu muri rusange.
Yagaragaje ko kubakira ubushobozi abagore na byo biri mu bifasha mu kugabanya imirimo idahemberwa bakora, kandi bakagira n’uruhare mu rugendo rwo guteza imbere umuryango.
Umuturage wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gikomero, Uwamurera Yvonne, yagaragaje ko yakoraga imirimo yo mu rugo akavunika cyane ndetse akanahohoterwa mu gihe yabaga atayikoze neza.
Yasobanuye ko iyo abashakanye bafatanya muri byose bigabanya amakimbirane mu muryango, bagasenyera umugozi umwe mu gushaka icyateza imbere urugo.