Abashakanye baba bafite ibyago byinshi byo kurwara ‘Dementia’ kurusha ingaragu

Mu gihe abantu benshi bafata gushaka nk’intambwe ifasha umuntu kugira ubuzima bwiza no kubaho igihe kirekire, ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko hari aho gushyingiranwa bishobora no kugira ingaruka ku buzima bwo mu mutwe, cyane cyane ku ndwara yo kwibagirwa izwi nka Dementia.

Ubwo bushakashatsi bwakozwe na Florida State University College of Medicine, bwagaragaje ko abantu bashakanye bashobora kugira ibyago byinshi byo kurwara dementia kurusha abakiri ingaragu cyangwa abatabana n’abo bashakanye.

Wakibaza uti: Dementia ni iki?

Dementia ni uruhurirane rw’indwara zangiza ubwonko zigatuma umuntu atakaza ubushobozi bwo kwibuka, gutekereza neza no gufata imyanzuro. Iyo ndwara ishobora no gutuma umuntu agira imyitwarire idasanzwe ndetse akagorwa no gukora ibikorwa bya buri munsi. Abahanga bavuga ko dementia iterwa no kwangirika kw’utunyangingo tw’ubwonko, bikabuza ibice byabwo gukorana neza.

Indwara ya Alzheimer ni imwe mu ndwara zizwi cyane ziri muri uru rwego rwa dementia. Miliyoni z’abafite dementia ku Isi ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, World Health Organization, rigaragaza ko abantu barenga miliyoni 57 ku Isi bafite dementia. OMS iteganya ko nibura mu mwaka wa 2030, umubare w’abafite iyo ndwara ushobora kuzagera kuri miliyoni 78 kubera ubwiyongere bw’abageze mu zabukuru n’imibereho ihinduka. Hejuru ya 60% by’abafite dementia babarizwa mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyangwa bifite ubukungu bugereranyije.

Uko ubushakashatsi bwakozwe

Abashakashatsi bo muri Florida State University basesenguye amakuru y’abantu barenga ibihumbi 24 bafite impuzandengo y’imyaka 71. bantu bakurikiranwe mu gihe cy’imyaka 18, maze bashyirwa mu byiciro bine:

Ubushakashatsi bwakozwe

  • Abashakanye
  • Abapfakazi
  • Abatandukanye
  • Ingaragu

Nyuma yo gusesengura imibereho yabo n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe, abashakashatsi basanze ingaragu zifite ibyago bike byo kugira dementia kurusha abashakanye.

Ingaragu zagaragayeho ibyago bikeUbushakashatsi bwagaragaje ko: Ingaragu zari zifite ibyago bike bya dementia ku kigero cya 40% ugereranyije n’abashakanye abapfakazi bari bafite ibyago bike ku kigero cya 27% abatandukanye bo bari bafite ibyago bike ku kigero cya 34% .abashakashatsi bavuga ko ibi bitavuze ko gushaka ari bibi, ariko ko hakenewe ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyayo ituma iri tandukaniro ribaho.

Impamvu zishobora kubitera

Abahanga bavuga ko abantu batashatse cyangwa abatandukanye bashobora kuba bafite uburyo bwo gusabana n’abantu benshi kurusha bamwe mu bashakanye.Gusabana, kugira inshuti nyinshi no kugira ibikorwa byinshi byo mu buzima bwa buri munsi biri mu bintu bifasha ubwonko gukomeza gukora neza igihe umuntu ageze mu zabukuru.

Hari kandi ubushakashatsi bwerekana ko bamwe mu bantu bamaze gutandukana bongera kugira ubuzima bwiza bwo mu mutwe kubera kugabanyuka kwa stress cyangwa ibibazo byo mu rugo.

Abashakashatsi bagize bati:

“Abantu batashatse cyangwa abatandukanye bashobora kugira uburyo bwinshi bwo gusabana n’abandi, bikagabanya ibyago byo kugira dementia.”

Stress yo mu rushako ishobora kugira uruhare

Nubwo ubushakashatsi butavuze ko gushaka ari byo bitera dementia, bamwe mu bahanga bavuga ko stress yo mu rushako ishobora kugira uruhare mu kwangiza ubuzima bwo mu mutwe. ibibazo byo mu muryango, kutumvikana cyangwa guhora umuntu afite ibitekerezo byinshi bishobora kugira ingaruka ku mikorere y’ubwonko igihe kirekire.

Hari kandi abashyingiranwe bashobora kwisanga bagabanya gusabana n’abandi, ibintu bishobora gutuma ubwonko budakomeza gukora cyane nk’uko biba ku bantu bafite imibereho irimo ibikorwa byinshi byo gusabana.

Dementia ikomeje guteza ikibazo ku Isi, igaragaza ko dementia iri mu ndwara ziri gutera igihombo gikomeye ku rwego rw’ubukungu n’ubuzima rusange.

Mu mwaka wa 2019, amafaranga yakoreshejwe ku rwego rw’Isi mu kwita ku bafite dementia yabarirwaga muri miliyari 1300$. Biteganywa ko ashobora kuzagera kuri miliyari 2800$ mu 2030. Ibi biterwa n’uko umubare w’abageze mu zabukuru ukomeje kwiyongera, bityo n’abafite ibibazo by’ubwonko bakarushaho kwiyongera.

Ibyafasha kugabanya ibyago bya dementia

Abahanga mu buzima bwo mu mutwe bavuga ko hari ibintu bishobora gufasha umuntu kugabanya ibyago byo kugira dementia harimo:

  • Gusabana n’abandi bantu
  • Gukora imyitozo ngororamubiri
  • Kurya indyo yuzuye
  • Kwirinda stress ikabije
  • Gukoresha ubwonko mu bikorwa byo gutekereza no kwiga ibintu bishya
    Nanone kandi, gusinzira bihagije no kwirinda inzoga n’itabi biri mu byafasha kurinda ubwonko.

Nubwo gushaka bisanzwe bifatwa nk’intambwe nziza mu mibereho y’umuntu, ubushakashatsi bushya bugaragaza ko hari ibibazo bimwe na bimwe bishobora kugira aho bihurira n’ubuzima bwo mu mutwe. Abashakashatsi bavuga ko hakenewe ubundi bushakashatsi kugira ngo hamenyekane neza impamvu ingaragu zigaragaza ibyago bike byo kurwara dementia.Icyakora, abahanga bose bahuriza ku kuba kugira ubuzima bwiza, gusabana n’abandi no kwita ku buzima bwo mu mutwe ari ingenzi mu kurinda indwara zibasira ubwonko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *