Mu gihe imvura ikomeje kugwa hirya no hino mu Rwanda, abaturage benshi bakomeje guhura n’ingaruka zituruka ku myuzure n’inkangu, ibintu bimaze imyaka bihitana abantu, bigasenya ibikorwa remezo ndetse bigateza igihombo gikomeye mu bukungu bw’imiryango myinshi.

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibiza by’imyuzure biri mu bibazo bikomeye byugarije isi muri iki gihe.Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugabanya ingaruka z’ibiza, UNDRR, bwagaragaje ko hagati ya 2000 na 2023 abantu barenga miliyari 1.6 ku isi bahuye n’ingaruka zituruka ku myuzure n’ibindi biza bifitanye isano n’imvura nyinshi.

Mu Rwanda naho ikibazo gikomeje gufata indi ntera. Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko ibiza byabaye mu 2023 byahitanye abantu barenga 130, abandi benshi barakomereka, mu gihe amazu, imihanda, imyaka n’ibiraro byangiritse cyane cyane mu Ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru.

MINEMA ikomeza kugaragaza ko imihindagurikire y’ibihe iri mu byongera ubukana bw’imvura ndetse n’imyuzure, ariko ikanashimangira ko ibikorwa bya muntu nk’iyangizwa ry’amashyamba, kubaka mu bishanga no mu manegeka ndetse n’imiyoboro mibi y’amazi biri mu bituma ibiza bikomeza kwiyongera.Ibibazo abaturage bahura na byoIyo imyuzure yabaye, abaturage benshi batakaza ibyabo mu gihe gito. Amazu arasenyuka, imyaka ikarengerwa n’amazi, amatungo agapfa ndetse hari n’abasigara badafite aho kuba.Abaturage bo mu bice bikunda kwibasirwa bavuga ko usanga ubuzima busubira inyuma cyane nyuma y’ibiza, kuko hari abatakaza ibyo bari bamaze imyaka myinshi bubaka .
Uretse igihombo cy’imitungo, imyuzure iteza n’indwara ziterwa n’umwanda nk’impiswi, tifoyide na kolera kubera amazi aba yivanze n’imyanda.Hari kandi ikibazo cyo guhagarara kw’uburezi n’ubucuruzi, cyane cyane igihe imihanda n’ibiraro byangiritse. Abana bamwe bamara igihe batajya ku mashuri kubera ko inzira zangiritse cyangwa amashuri ubwayo yasenyutse.
Impamvu ikomeza gutuma ikibazo cyiyongera.

Abahanga bavuga ko imihindagurikire y’ikirere iri mu bituma imvura irushaho kuba nyinshi kandi ikagwa mu buryo budasanzwe. Ariko kandi:.Gutema amashyamba.Kubaka mu bishanga.Imicungire mibi y’ubutaka.Imiyoboro idahagije y’amazi.Ubwiyongere bw’abaturagena byo biri mu byongera ibyago by’imyuzure.

MINEMA ikangurira abaturage kwirinda gutura mu manegeka no mu bishanga bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Hari kandi gahunda zo kwimura abaturage batuye ahashyira ubuzima bwabo mu kaga no kubaka ibikorwa remezo bifasha gutwara amazi.
Abahanga kandi bagaragaza ko:
•Gutera ibiti byinshi.
•Gukora imiyoboro y’amazi ihagije.
•Kubahiriza igenamigambi ry’imijyi.
•Gutanga amakuru y’iteganyagihe hakiri kare.
Gukangurira abaturage kurengera ibidukikijebishobora kugabanya cyane ingaruka z’imyuzure.

Nubwo imyuzure ikomeje kuba ikibazo gikomeye gihangayikishije abaturage benshi, abasesenguzi bavuga ko gufata ingamba hakiri kare no kubungabunga ibidukikije bishobora kugabanya impfu n’igihombo bikomeje guterwa n’ibiyo biza.










