Dore ingaruka ushobora guhura na zo mu gihe wirengagije gusinzira bihagije

Gusinzira ni kimwe mu bintu abantu benshi badaha agaciro cyane, nyamara ni ingenzi nk’uko kurya no kunywa amazi ari ingenzi ku mubiri. Hari abantu bakunda kuvuga bati “kuryama si akazi”, abandi bakajya bamara amajoro bareba filimi, bakora akazi cyangwa bari ku mbuga nkoranyambaga, bibwira ko gusinzira atari ikibazo gikomeye. Ariko se byagenda bite uramutse uretse gusinzira ?

Ubwonko bwa muntu bumeze nka mudasobwa ikenera kuzimwa rimwe na rimwe kugira ngo yisubireho. Iyo usinziriye, ubwonko butunganya amakuru bwakiriye ku munsi, bugasiba adafite akamaro, bugakomeza ay’ingenzi kandi bugasana uturemangingo twangiritse. Gusinzira kandi ni bwo umubiri ukora imisemburo ifasha gukura, kongera imbaraga no gukomeza ubudahangarwa bw’umubiri.

Iyo umuntu amaze amasaha 16 cyangwa 17 adasinziriye, umubiri uba utangiye kunanirwa. Amaso atangira kuremererwa, kwibanda ku kintu kimwe bikagorana, ndetse n’imyanzuro umuntu afata igatangira kuba mibi. Abahanga bavuga ko umuntu umaze igihe kinini adasinziriye aba ameze nk’umuntu wasinze inzoga.

Kumara umunsi umwe wose udasinziriye, ubwonko butangira gukora nabi. Ushobora kwibagirwa ibintu byoroshye cyane nko kwibagirwa aho urufunguzo warushyize cyangwa ibyo umuntu akubwiye mu kanya gato gashize ugahita ubyibagirwa. Umujinya nawo uba mwinshi, umuntu akarakara vuba cyangwa akumva ashaka kurira nta mpamvu ifatika.

Ku munsi wa kabiri ibintu birushaho gukomera. Umubiri uba watangiye kuremererwa bikomeye. Ubudahangarwa bw’umubiri buragabanuka, umutima ugatangira gukora nabi, ndetse umuntu akumva umubiri wose urimo ububabare. Hari n’abatangira kubona ibintu bitariho cyangwa kumva amajwi atabaho.

Iyo umuntu akomeje kutaryama, ubwonko bushobora gutangira kugira ikibazo cyo kuvangirwa. Hari igihe umuntu ashobora kugenda asinzira amasegonda macye atabizi, ibyo bita “micro-sleep”. Ushobora kuba utwaye imodoka cyangwa ukoresha imashini ikomeye, ubwonko bukazima amasegonda make gusa, ariko ayo masegonda akaba yahitana ubuzima.

Mu minsi mike cyane, umubiri uba ugeze ahabi. Umuvuduko w’amaraso urazamuka, umutima ukagira ikibazo, ndetse ubushobozi bw’umubiri bwo kurwanya indwara bukagabanuka cyane. Niyo mpamvu abantu badakunda gusinzira bahorana umunaniro, bagahora barwaye cyangwa bakagira ibibazo byo kwiheba no guhangayika.

Hari indwara idakunze kubaho cyane yitwa Fatal Familial Insomnia aho umuntu agenda abura ibitotsi burundu kugeza apfuye. Iyo ndwara igaragaza neza uburyo gusinzira ari ingenzi ku buzima bw’umuntu.

Abahanga bavuga ko umuntu mukuru akenera hagati y’amasaha arindwi n’icyenda yo gusinzira buri joro. Abana bo bakenera amasaha arenze ayo kuko imibiri yabo iba igikura.

Nubwo bamwe batekereza ko kunywa ikawa nyinshi cyangwa energy drinks byasimbura ibitotsi, ntabwo bishoboka. Ibyo binyobwa bituma umuntu yumva atuje akanya gato gusa, ariko ubwonko bwo bugakomeza kunanirwa imbere mu mubiri.

Iyo utasinziriye neza igihe kinini, ushobora gutangira kugira ibibazo bikomeye birimo umubyibuho ukabije, diabete, indwara z’umutima ndetse no kwiheba.

Ni yo mpamvu abaganga bagira inama abantu yo kugabanya gukoresha telefoni nijoro, kwirinda kunywa caffeine nyinshi mbere yo kuryama no gushyiraho gahunda ihoraho yo gusinzira.

Ubwo rero ubutaha nusanga ushaka kumara ijoro ryose kuri telefoni cyangwa ureba filimi kugeza mu gitondo, ujye wibuka ko ibitotsi atari uguta igihe, ahubwo ari kimwe mu bintu bituma ubuzima bwawe bukomeza gukora neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *