Nyamagabe: Inzego z’Ubuyobozi n’Umutekano Zasabye Abaturage Gufatanya Mu Kurwanya Ibyaha

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo bufatanyije n’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego, bwakanguriye abaturage bo mu Karere ka Nyamagabe kurushaho kugira uruhare mu gukumira ibyaha, kubungabunga ibidukikije no gukomeza gufatanya n’inzego z’umutekano mu rwego rwo kubungabunga amahoro n’iterambere. Ubu bukangurambaga bwari buyobowe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, wari kumwe n’abayobozi b’Ingabo na Polisi,…

Soma inkuru yose

Pariki ya Nyandungu igiye kwakira Iserukiramuco Mpuzamahanga ry’Ubugeni n’Ibidukikije

Pariki ya Nyandungu, imwe mu hantu nyaburanga hakomeje gukurura abakerarugendo benshi mu Mujyi wa Kigali, igiye kwakira iserukiramuco mpuzamahanga rizahuza abahanzi n’abanyabugeni bo hirya no hino ku Isi mu rwego rwo guteza imbere ubukangurambaga bwo kubungabunga ibidukikije binyuze mu bugeni. Iri serukiramuco riteganyijwe kuba hagati ya Kanama 2026 na Werurwe 2027, rikazaba ririmo ibikorwa bitandukanye…

Soma inkuru yose

Nyamasheke: Bamwe mu baturage babangamiwe n’ibihombo baterwa n’inyamaswa zo muri Pariki ya Nyungwe.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Nyamasheke, umurenge wa Rangiro, bavuga ko bahangayikishijwe n’ibihombo baterwa n’inyamaswa ziva muri pariki ya Nyungwe mu masaha y’ijoro n’igitondo zikabangiriza imyaka. Aba baturage by’umwihariko abo mu tugari twa Banda na Gakenke, bavuga ko uko iminsi ishira ari ko inyamaswa ziva muri pariki ziyongera, zikabangiriza ibyakabatungiye imiryango, bikanishyurira abana…

Soma inkuru yose
Inzuki

Ibintu 10 Bitangaje Utari Uzi Ku Nzuki

Nubwo inzuki ari udukoko duto, zifite uruhare runini cyane mu buzima bwacu bwa buri munsi. Zifasha indabyo gukura, zigatanga ubuki buryoshye, kandi ni kimwe mu binyabuzima bifite akamaro gakomeye ku Isi. Iyo inzuki zitabaho, ibimera byinshi ndetse n’ibiribwa dukunda kurya uyu munsi ntituba tubibona. Dore ibintu bitangaje kandi bishimishije ku nzuki bizatuma uzishimira kurushaho kubera…

Soma inkuru yose

Impamvu Isi Ikomeje Gushyuha Buri Munsi.

Isi iri gushyuha kurusha uko byari bisanzwe. Mu myaka ishize, isi yakomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’ihindagurika ry’ikirere. Ubushyuhe bukomeje kwiyongera, amapfa akaza kenshi, imyuzure ikangiza ibikorwa remezo ndetse n’inkubi z’umuyaga zikaba nyinshi kurusha mbere. Abashakashatsi bavuga ko ibi atari ibintu bisanzwe, ahubwo ko bifitanye isano n’ibikorwa by’ikiremwamuntu. Icyo ubushakashatsi bwerekana. Raporo zitandukanye zakozwe n’itsinda mpuzamahanga…

Soma inkuru yose

U Rwanda rwakajije ingamba zo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Mu gihe isi yose ikomeje guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe ndetse n’iyangirika ry’ibidukikije, u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije. Buri mwaka ku wa 05 Kamena, isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibidukikije, aho u Rwanda na rwo rwifatanya n’ibindi bihugu mu bikorwa byo gukangurira abaturage kurushaho kwita ku bidukikije. Uruhare…

Soma inkuru yose

Imyuzure ikomeje guhitana benshi: Ese hari igisubizo kirambye?

Raporo zitandukanye zigaragaza ko ibiza by’imyuzure biri mu bibazo bikomeye byugarije isi muri iki gihe.Ubushakashatsi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kugabanya ingaruka z’ibiza, UNDRR, bwagaragaje ko hagati ya 2000 na 2023 abantu barenga miliyari 1.6 ku isi bahuye n’ingaruka zituruka ku myuzure n’ibindi biza bifitanye isano n’imvura nyinshi. Mu Rwanda naho ikibazo gikomeje gufata indi ntera….

Soma inkuru yose