Starmer Ari Mu Gitutu Gikomeye Nyuma y’Amatora Mabi: Abadepite benshi b’Ishyaka rya Labour bamusaba kwegura

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ari mu bihe bikomeye bya politiki nyuma y’uko amatora y’inzego z’ibanze aherutse kurangira ishyaka rye rya Labour (Ishyaka ry’Abakozi) ritsinzwe bikomeye.

Mu ijambo yagejeje ku bayoboke b’Ishyaka rya Labour i London, Starmer yemeye ko ayo matora yabaye mabi cyane ku ishyaka rye, avuga ko abyemera kandi ko ari we ubifiteho inshingano. Gusa yavuze ko adateganya kwegura, kuko guhinduranya abayobozi bya hato na hato bishobora guteza igihugu umutekano muke n’akajagari.

Minisitiri w,intebe w’ubufaransa Starmer yagize ati:

“Ibyabaye ku butegetsi bw’abaherukaga kuyobora igihugu byagaragaje ko guhora bahindura abayobozi biteza igihugu igihombo gikomeye. Guverinoma ya Labour ntishobora kongera guteza igihugu ako kajagari.”

Abadepite barenga 70 b’Ishyaka ry’abakozi bamusabye kwegura.

Nubwo Starmer yavuze ko agomba gukomeza kuyobora, ibintu byakomeje gukomera kuri we. Kugeza ku mugoroba wo ku wa Mbere, abadepite barenga 70 bo mu Ishyaka rya Labour bari bamaze gusaba ku mugaragaro ko yegura cyangwa agatangaza igihe azavira ku butegetsi.

Hari kandi bamwe mu bamwungirije muri guverinoma bamaze kwegura ku mirimo yabo, ibintu byakomeje kongera igitutu kuri Minisitiri w’Intebe.Mu gihe Starmer yakwegura cyangwa agakurwaho, uzamusimbura yaba abaye Minisitiri w’Intebe wa karindwi u Bwongereza bubonye mu myaka 10 ishize.

Impamvu abaturage batangiye kutishimira Minisitiri starmer.

Nubwo Labour Party (Ishyaka ry’Abakozi) ryatsinze amatora rusange yo mu 2024 ku buryo bukomeye, abaturage benshi batangiye kutishimira Starmer nyuma y’igihe gito ageze ku butegetsi.

Abatavuga rumwe na we bo ku ruhande rw’iburyo bamushinja kunanirwa gukumira abimukira binjira mu gihugu mu buryo butemewe. Ab’ibumoso bamunenga politiki y’ubukungu bavuga ko idafasha abaturage, mu gihe abandi benshi bavuga ko atagaragaza icyerekezo gikomeye cyangwa ubushobozi bwo gukurura abantu muri politiki.

Ishyaka ry’abakozi ryatakaje imyanya irenga 1,400 Igihumbi n’amaganane.

Mu matora aheruka, Ishyaka rya Labour ryatakaje imyanya irenga 1,400 mu nzego z’ibanze hirya no hino mu Bwongereza. Iryo shyaka kandi ryatakaje ubuyobozi bw’inteko ishinga amategeko ya Wales, aho ryari rimaze imyaka myinshi rifite ijambo rikomeye.

Ibyo byatumye bamwe mu badepite baryo batangira kwizera ko Starmer ashobora kutazashobora gutsinda amatora rusange ateganyijwe mbere y’impeshyi ya 2029.Abatavuga rumwe na Starmer mu Ishyaka rya Labour bashobora gutangiza amatora mashya y’umuyobozi w’ishyaka nibabona imikono 81 y’abadepite bashyigikiye uwo mugambi. Iyo mibare ingana na kimwe cya gatanu cy’abadepite iri shyaka rifite mu nteko ishinga amategeko.

Starmer yavuze ko agiye gukora impinduka zikomeye.

Yagize ati: “Nk’umuyobozi wese wa guverinoma, hari byinshi nigiye mu myaka ibiri ishize. Impinduka nto nto ntizihagije.”

Mu byo yavuze ko ashaka gukora harimo kongera kuzahura umubano hagati y’u Bwongereza n’u Burayi nyuma y’igihe kirekire igihugu gifitanye amakimbirane n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kubera Brexit (igikorwa cy’u Bwongereza cyo kuva mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi).

Nubwo Starmer ari mu bihe bikomeye, amateka agaragaza ko hari abandi bayobozi bahuye n’ingaruka mbi z’amatora y’inzego z’ibanze ariko nyuma bakaza kongera gutsinda amatora rusange.

Margaret Thatcher yatakaje imyanya irenga 1,000 mu matora yo mu 1981, ariko aza gutsinda amatora rusange yo mu 1983 ku buryo bukomeye.Ni nako byagenze kuri Tony Blair watakaje imyanya myinshi mu 1999 ariko nyuma akaza kongera gutsinda amatora rusange mu buryo bukomeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *