Ikigo gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC Group), ku bufatanye n’Akarere ka Musanze, bari kubaka ikimoteri kigezweho kizajya gitunganya imyanda itandukanye ikomoka mu ngo n’ikorwa n’abaturage, ikabyazwa ifumbire n’ibicanwa bya Briquet.
Iki kimoteri kiri kubakwa mu Murenge wa Gacaca ku buso bwa hegitari 6,8, kikazuzura gitwaye miliyari 4,5 Frw. Imirimo yo kucyubaka yatangiye mu 2024, ikaba iteganyijwe kuzarangira muri Kanama 2026, kuri ubu igeze ku kigero cya 80%.
Biteganyijwe ko kizajya cyakira imyanda ingana na toni 33 ku munsi, ndetse n’umwanda wo mu bwiherero ungana na meterokibe 7.000 ku munsi, ukazajya uva mu bice bitandukanye by’Akarere ka Musanze birimo imijyi, amasoko, n’amahoteli.
Abashinzwe umushinga bavuga ko imyanda ibora izajya itunganywa igakorwamo ifumbire ikoreshwa mu buhinzi, mu gihe indi myanda izajya ikorwamo Briquet zifasha abaturage mu guteka no kugabanya ikoreshwa ry’inkwi.
Umuyobozi w’ikorwa ry’iki kimoteri, Eng. Bavakure Jean Bosco, avuga ko kizaba gifite ubushobozi bwo gutandukanya imyanda hakurikijwe ubwoko bwayo, ibora igatunganywa mu ifumbire, naho itabora igatunganywa mu buryo butangiza ibidukikije.
Ati: “Tuza gutunganya imyanda iva mu bwiherero ndetse n’iva mu ngo. Ibora izavamo ifumbire cyangwa Briquet, naho itabora ijyanwe mu kimoteri kinini turi kubaka.”
Ubuyobozi bwa WASAC mu Karere ka Musanze buvuga ko uyu mushinga uzafasha cyane mu gukemura ikibazo cy’imyanda yajyanwaga i Kigali, bityo ukagabanya n’ikiguzi cy’ubwikorezi, ndetse ukazamura isuku n’isukura mu mujyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze buvuga ko mbere imyanda yo mu bwiherero yajyanwaga i Kigali, ariko ubu ikaba izajya itunganyirizwa hafi, bigafasha abaturage kubona serivisi zinoze kandi zihuse.
Bamwe mu baturage bavuga ko uyu mushinga uzabafasha gukemura ikibazo cy’ubwiherero bwuzuraga vuba bitewe n’imiterere y’ubutaka bw’amakoro, bikabahenda kubwaka kenshi.
Biteganyijwe ko iki kimoteri nikimara kuzura kizagira uruhare runini mu guteza imbere isuku n’isukura, kubungabunga ibidukikije no kongera umusaruro w’ubuhinzi binyuze mu ifumbire izajya ikorwa mu myanda.







