Muhanga: Polisi yafashe abantu 9 mu bucukuzi butemewe bw’amabuye y’agaciro

Mu Ntara y’Amajyepfo, Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa bigamije gukumira ibyaha bitandukanye hirya no hino mu gihugu.


Ni muri urwo rwego, kuri uyu wa 26 Gicurasi 2026, mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Kabacuzi, Akagari ka Butare, Polisi yafatiye mu cyuho abantu icyenda (9) bakekwaho gukora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bijyanye no kugura no gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe.


Muri abo bafashwe, batanu (5) bakekwaho gushora urubyiruko muri ibi bikorwa binyuranyije n’amategeko byo gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe, mu gihe bane (4) bari bari mu bucukuzi butemewe.


Aba bose bafatanwe n’amabuye y’agaciro angana na toni imwe n’ibiro 123 (1,123 kg) by’amabuye avanze ya Coltan na Gasegereti.


Abafashwe n’ibyo bafatanwe kuri ubu bari kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kiyumba, aho Ubugenzacyaha bwatangiye kubakurikirana.


Polisi y’u Rwanda yashimye abaturage bakomeje gutanga amakuru ku gihe, igaragaza ko bamaze gusobanukirwa ko umutekano ari inshingano rusange igomba gufatwamo uruhare na buri wese.
Yanibukije kandi abantu bakomeje kwishora mu bikorwa binyuranyije n’amategeko ko bakwiye kubireka burundu, kuko amayeri bakoresha akomeje kumenyekana no gukumirwamo, bityo uzafatwa wese azashyikirizwa ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *