Abajura babiri bitwaje intwaro gakondo bibye ihene ebyiri zâumuturage mu Karere ka Ruhango, umwe muri bo araraswa arapfa nyuma yo gushaka gutema abaturage nâabapolisi bari bamaze gutabara, undi arafatwa.
Ibi byabaye ku wa 25 Gicurasi 2026 mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Ntongwe, Akagari ka Kyebero.Amakuru yatangajwe na Polisi yâu Rwanda avuga ko aba bajura bibye ihene ebyiri zâumuturage nyuma abaturage bakabatabara babirukaho ndetse banatabaza ubuyobozi bwâUmudugudu.
Ubwo umuyobozi wâUmudugudu yahageraga, ngo abo bajura bahise bahungira mu nzu kugira ngo bikinge abaturage bari babakurikiye.
Polisi yâu Rwanda yahise itabarwa ihagera isaba abo bakekwaho ubujura gusohoka, ariko basohotse bashaka gutema abaturage bari aho ndetse nâabapolisi.
Mu rwego rwo kwirwanaho no kurinda abaturage, umwe mu bapolisi yahise arasa umwe muri abo bajura ahita ahasiga ubuzima, mu gihe mugenzi we yahise afatwa.
Polisi yâu Rwanda yashimiye abaturage bagize ubutwari bwo gutanga amakuru no gukurikirana abo bajura, ivuga ko ubufatanye bwâabaturage nâinzego zâumutekano bukomeje kugira uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha.
Polisi kandi yongeye kwibutsa ko izakomeza gukoresha ububasha ihabwa nâamategeko mu kurinda umutekano wâabantu nâibyabo, ndetse igasaba abantu kwirinda ibikorwa byâubujura nâibindi byaha bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Abaturage bo muri aka gace bavuga ko ibikorwa nkâibi byâubufatanye hagati yabo nâinzego zâumutekano bikomeje gutanga umusaruro mu guhashya abajura nâabahungabanya umutekano.










