Mu mikino ihuza Ingabo z’u Rwanda mu irushanwa ryo guhatanira igikombe cyo Kwibohora “Liberation Cup”, ikipe ya DIVISION ya 4 ikomeje kwitwara neza nyuma yo gutsinda DIVISION ya 1 mu mikino ibiri itandukanye ya volleyball ndetse n’umupira w’amaguru, ari nabyo byayihesheje intsinzi y’ingenzi mu itsinda B.
Volleyball: Intsinzi y’amaseti 3-0
Umukino wa volleyball wabereye muri RP-Huye College saa yine za mu gitondo kuwa 25 Gicuransi, aho DIVISION ya 4 yigaragaje kuva ku iseti ya mbere kugeza ku ya gatatu, itsinda DIVISION ya 1 amaseti 3-0.
Uyu mukino waranzwe n’imikinire myiza n’ubufatanye ari nabyo byatumye DIVISION ya 4, itsinda DIVISION ya 1. Iyi ntsinzi ikaba yahise ifasha DIVISION ya 4 kuzamuka ku rutonde, iva ku mwanya wa gatatu igera ku mwanya wa kabiri mu itsinda B.
Intsinzi ya kabiri: Umupira w’amaguru (4-1) kuri Stade Kamena
Nyuma ya volleyball, amakipe yombi yongeye guhura mu mukino w’umupira w’amaguru wabereye kuri Stade Kamena i Huye saa munani, aho DIVISION ya 4 yongeye kwitwara neza itsinda DIVISION ya 1 ibitego 4-1.
DIVISION ya 4 yatangiye isatira cyane, ishyiraho igitutu ku bwugarizi bwa DIVISION ya 1 kuva mu minota ya mbere. Mu gice cya mbere, yabonye igitego cya mbere hakiri kare, hanyuma yongeraho icya kabiri ku munota wa 45, amakipe ajya kuruhuka ari ibitego 2-0.
Mu gice cya kabiri, DIVISION ya 4 yakomeje gusatira bikomeye, ibona igitego cya gatatu hakiri kare, mbere y’uko ishyiramo icya kane mu minota y’inyongera. DIVISION ya 1 yabonye igitego kimwe cy’impozamarira, umukino urangira ari 4-1.
Nyuma y’iyi ntsinzi, DIVISION ya 4 yicaye ku mwanya wa mbere mu itsinda B n’amanota 13, ikurikiwe na Special Operations Force (SOF) ifite amanota 10, mu gihe DIVISION ya 1 ifite amanota 9 iri ku mwanya wa Gatatu.
Defence Intelligence Department (DID) iri ku mwanya wa kane n’amanota 7, ikurikirwa na Engineering Command (Eng COM) n’inota 1.
Iyi ntsinzi ya DIVISION ya 4 yatumye yuzuza amanota 13, ishimangira umwanya wayo wa mbere mu itsinda B, ikomeza no kugaragaza ko iri mu makipe afite amahirwe yo kugera kure muri iri rushanwa.
Muri Rusange Iri rushanwa riri mu bikorwa bigamije gukomeza ubufatanye n’imikoranire hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage, mu gihe kandi Ingabo z’u Rwanda na Polisi bakomeje kugira uruhare mu bikorwa by’iterambere ry’abaturage birimo kubaka ibikorwaremezo, gutanga serivisi z’ubuvuzi no gufasha abatishoboye binyuze muri gahunda ya DSCOP.
AMAFOTO:







Umwanditsi: CYIZA Theogene









