Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo, ku bufatanye n’izindi nzego ndetse n’abaturage, ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga bigamije gukumira ibyaha bitaraba, cyane cyane mu rubyiruko rwiga mu mashuri atandukanye.
Muri urwo rwego, Polisi yasuye Ishuri rya TSS Kabutare riherereye mu Karere ka Huye, aho yahuguye abanyeshuri 642 hamwe n’abarezi babo 49 ku ruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kubaka umutekano usesuye.
Aya makuru yemejwe kandi atangazwa n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, wavuze ko uru rubyiruko rugomba kugira uruhare rugaragara mu kubungabunga umutekano no kwirinda ibikorwa bishobora kubangiriza ahazaza habo.
Mu biganiro byatanzwe, abanyeshuri bibukijwe uruhare rwa “School Anti-Crime Clubs” mu gukumira no kurwanya ibyaha ku mashuri ndetse no mu miryango bakomokamo.
CIP Hassan Kamanzi yasabye abanyeshuri gukomeza kurangwa n’indangagaciro nyarwanda zirimo ubupfura, ubunyangamugayo, gukunda igihugu no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano aho batuye n’aho bigira.
Yanakanguriye aba banyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge, inda z’imburagihe, ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n’indi myitwarire ishobora kubatesha umurongo w’ubuzima bwabo n’amasomo.
Abanyeshuri kandi basobanuriwe amateka yaranze u Rwanda, amavu n’amavuko ya Polisi y’u Rwanda, inshingano zayo ndetse n’imikorere yayo mu kubungabunga umutekano w’abaturage n’ibyabo.
Polisi yanabagaragarije ibisabwa ndetse n’inzira eshatu zikoreshwa kugira ngo umuntu yinjire muri Polisi y’u Rwanda, mu rwego rwo gufasha urubyiruko kumenya amahirwe ari mu nzego z’umutekano.
Abayobozi b’ishuri n’abanyeshuri bashimiye Polisi y’u Rwanda kuri ubu bukangurambaga bavuga ko bubafasha kurushaho gusobanukirwa uruhare rwabo mu gukumira ibyaha no kubaka igihugu gitekanye.
Polisi y’u Rwanda ikomeje gushimangira ko ubufatanye hagati yayo, abaturage n’inzego z’uburezi ari imwe mu nkingi zikomeye mu gukomeza gukumira ibyaha no kubaka sosiyete itekanye.















