Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Elodie Shami, yashyikirije Umuryango AVEGA Agahozo impano y’ivuriro rigendanwa (mobile clinic), mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibikorwa by’ubuzima no kwegera abagenerwabikorwa b’uyu muryango.
Iri vuriro rigendanwa ryashyikirijwe AVEGA Agahozo binyuze mu bufatanye hagati ya Imbuto Foundation n’Ikigo cya Leta ya Turukiya gishinzwe ubutwererane n’iterambere kizwi nka TIKA (Turkish Cooperation and Coordination Agency).
TIKA yari ihagarariwe n’Umuyobozi wayo mu Rwanda, Kenan Yiğit, mu muhango wo gushyikiriza uyu muryango iyi mpano igamije guteza imbere serivisi z’ubuzima zegerezwa abagenerwabikorwa.

Uyu muhango wanitabiriwe na Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Aslan Alper Yüksel, ndetse n’Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Prof. Dr. Claude Muvunyi, bagaragaje ko iri vuriro rizagira uruhare rukomeye mu kugeza ubuvuzi ku bakeneye serivisi z’ubuzima, by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abaturage bafite imbogamizi zo kugera ku mavuriro asanzwe.
Abitabiriye uyu muhango bashimangiye ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake bwo gukomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage binyuze mu rwego rw’ubuzima no kubegereza serivisi z’ingenzi aho batuye.
Iri vuriro rigendanwa rifite ibikoresho bigezweho byose bikenewe mu gutanga serivisi z’ubuvuzi, rikaba rizafasha kugeza ubuvuzi bwegerejwe abaturage, cyane cyane abatuye mu bice bigoranye kugeramo cyangwa bitagerwaho byoroshye n’ibigo nderabuzima.
Biteganyijwe ko iri vuriro rizagira uruhare rukomeye mu koroshya itangwa rya serivisi z’ubuzima, rikegereza ubuvuzi abakeneye ubufasha kurusha abandi, bityo rikagira uruhare mu guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Abafatanyabikorwa b’iki gikorwa bagaragaje ko iri vuriro rizafasha kugabanya imbogamizi abaturage bahuraga na zo mu kugera ku buvuzi, cyane cyane mu turere twitaruye, ndetse rikunganira gahunda z’igihugu zo kugeza serivisi z’ubuzima kuri bose.










