Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yongeye gushimangira ko igihugu cye kitazahagarika ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine kugeza igihe intego zacyo zose zizaba zagezweho, nubwo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yakomeje gusaba ibiganiro by’amahoro hagati y’impande zombi.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ihuriro ry’ubukungu ryabereye i Saint Petersburg ku wa 5 Kamena 2026, Putin yavuze ko atabona impamvu yo guhura na Zelensky muri iki gihe, asobanura ko mbere y’ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu hagomba kubanza kumvikanywa ku ngingo z’ingenzi zigize amasezerano y’amahoro.
Putin yavuze ko u Burusiya budashaka amasezerano y’igihe gito ahubwo bushaka igisubizo kirambye kizatanga umutekano mu gihe kirekire. Yongeye gushimangira ko ibikorwa bya gisirikare bizakomeza kugeza igihe igihugu cye kizaba cyageze ku ntego cyihaye kuva intambara yatangira.
Ku rundi ruhande, Zelensky yavuze ko icyemezo cya Putin cyo kwanga ibiganiro by’imbonankubone kigaragaza ko adashaka ko intambara irangira.
Perezida wa Ukraine yavuze ko amahanga akwiye gukomeza gushyira igitutu ku Burusiya kugira ngo yemere inzira y’ibiganiro by’amahoro.
Ibi bibaye mu gihe intambara imaze imyaka irenga ine ikomeje guteza ibibazo bikomeye ku mpande zombi, ndetse ibikorwa bya gisirikare birimo ibitero bya drones n’ibisasu bikomeje kwiyongera mu Burusiya no muri Ukraine.










