Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba yatangaje ko iri gushakisha umugabo w’imyaka 25 ukekwaho kwica umugore babanaga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nyuma akamumanika mu mugozi ahetse umwana wari ukiri muzima.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kaboneye, Akagari ka Rurara, Umurenge wa Mushonyi mu Karere ka Rutsiro, saa moya za mu gitondo (07:00) zo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 6 Kamena 2026.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Sylvestre Twajamahoro, yemeje aya makuru, avuga ko ukekwaho iki cyaha yahise atoroka nyuma y’ibyabaye kandi ko ibikorwa byo kumushakisha bikomeje.
Yagize ati: “Amakuru ni yo kandi ukekwaho gukora icyaha arimo gushakishwa kugira ngo nibigaragara mu iperereza ko ari we wabikoze, azabihanirwe kuko yahise atoroka.”
SP Twajamahoro yasabye abaturage kwirinda ibyaha no gukemura amakimbirane mu buryo bwemewe n’amategeko, ashimangira ko umuntu wese ukekwaho icyaha agomba gukurikiranwa agashyikirizwa ubutabera.
Amakuru yamenyekanye kugeza ubu agaragaza ko nyakwigendera yasanzwe amanitse mu mugozi mu cyumba yari arimo. Umwana yari ahetse mu mugongo ngo yaje kwijishura ava mu mugongo wa nyina agwa hasi, ariko akomeza kuba muzima.
Bivugwa kandi ko uyu mugore yari amaze igihe atabana n’uwo mugabo, ariko ko hari hashize iminsi mike agarutse muri urwo rugo mbere y’uko uru rupfu rubaho.
Inzego z’umutekano n’iz’ubugenzacyaha zikomeje iperereza kugira ngo hamenyekane ukuri kw’ibyabaye n’icyaba cyateye uru rupfu.










