Abantu batatu bo mu Murenge wa Muhazi, Akarere ka Rwamagana, barimo abakecuru babiri bafitanye isano ya hafi, bitabye Imana nyuma yo kunywa kanyanga bavuga ko bari bayifashe nk’umuti wo kubavura uburwayi bwo mu nda.

Abo bakecuru, umwe w’imyaka 71 undi w’imyaka 68, batuye mu Mudugudu wa Ngendo, Akagari ka Murambi. Mu mpera z’icyumweru gishize, bahuye n’umugabo witwa Kaburame w’imyaka 53, wabagurishije kanyanga abaturage bavuga ko yari yababwiye ko ishobora kubafasha gukira ikibazo cy’inda.
Nyuma yo kuyinywa, umwe muri bo yahise amererwa nabi ajyanwa ku Bitaro bya Rwamagana, ariko aza kwitaba Imana. Abagiye kureba uko mugenzi we amerewe no kumumenyesha iby’urupfu rwa mugenzi we basanze na we yamaze gupfa. Bukeye bwaho, uwo mugabo wari wabagurishije iyo kanyanga na we yaje kwitaba Imana.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko iyo kanyanga yari yavuye mu Karere ka Kayonza, ashimangira ko abantu batatu ari bo bamaze guhitanwa n’icyo kiyobyabwenge muri iki kibazo.
Yanasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano n’izitanyuze mu igenzura ry’ubuziranenge, avuga ko zishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Yibukije abaturage kunywa gusa inzoga zituruka mu nganda zizwi kandi zigenzuwe.
Mu bihe bishize, inzoga zitujuje ubuziranenge zimaze guhitana abaturage benshi mu Rwanda, bituma inzego za Leta zongera ubukangurambaga bwo kuzirwanya no kuzikura ku isoko. Mu Karere ka Rwamagana kandi hamaze gufatirwa no kumenwa inzoga z’inkorano zakorwaga hifashishijwe ibikoresho n’ibinyabutabire bitemewe, birimo isabune n’andi mavuta ashobora guteza ingaruka zikomeye ku buzima.










