Bebe Cool yemeye guhindura imvugo ku kibazo cya Miss Jolly nyuma y’inama ya Gen. Muhoozi.

Gen Muhoozi Kainerugaba yasabye Bebe Cool guhagarika amagambo n’ibikorwa bimushinja guharabika Miss Mutesi Jolly, amakimbirane bari bamazemo iminsi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwe rwa X kuri uyu wa Kane, umuhanzi Bebe Cool yatangaje ko yakiriye telefoni ya Gen Muhoozi Kainerugaba, amusaba guhagarika gukomeza guharabika Mutesi Jolly ku mbuga nkoranyambaga, ahubwo ikibazo cyabo kigakemurwa binyuze mu bwumvikane.

Bebe Cool yagize ati: “Muri iki gitondo nakiriye telefoni ya mukuru wanjye, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly. Mukuru wanjye Muyobozi, yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari natangaje, maze ikibazo kigakemurwa mu bwumvikane.

Yakomeje avuga ko Gen Muhoozi yamusabye kandi kugabanya gukoresha imbuga nkoranyambaga muri iki kibazo, ashimangira ko we na Miss Jolly babarwa nk’umuryango kuri we, bityo nta mpamvu yo gukomeza guterana amagambo mu ruhame.

Yasoje agira ati: “Nishimiye inama ze kandi ndabyemeye.”

Ibi bibaye nyuma y’uko Miss Jolly atangaje ko yifashishije abunganira mu mategeko bo muri Uganda bo muri Mbidde & Co Advocates, bagamije gutegura ikirego cyo kurega Bebe Cool nyuma yo kumushinja kumuharabika no kumuvugaho ibirego by’ubutubuzi ku mbuga nkoranyambaga.

Abamwunganira bari basabye Bebe Cool guhagarika gukwirakwiza amagambo amuharabika, ndetse akanasaba imbabazi ku mugaragaro akanasubiza ibyo yavuze. Bamuhaye igihe cy’amasaha 48 yo kuba yabikoze, bitaba ibyo hakitabazwa inkiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *