Akarere ka Karongi katangaje ko guhera ku wa 25 Kamena 2026 kazatangiza igice cyihariye kitanyurwamo n’imodoka kizwi nka ‘Car Free Zone’, mu rwego rwo guteza imbere imyidagaduro, ubusabane ndetse no kongera ibikorwa by’ubukerarugendo n’ubucuruzi muri uyu mujyi uri ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Iki gice kizatangirira kuri Rond-point yinjira mu mujyi wa Karongi kigere hafi y’inyubako ya BK, aho umuhanda wari usanzwe unyuramo imodoka uzahindurwamo ahantu hihariye hagenewe abanyamaguru n’ibikorwa byo kwidagadura.
Ahantu hagenewe gusabana no kuruhukira
Mu rwego rwo gutuma iki gice kiba ahantu nyaburanga kandi hashimishije, biteganyijwe ko kizashyirwamo intebe zo kuruhukiraho, ibyokezo ndetse n’ahantu hihariye ho kugurishiriza amafunguro n’ibinyobwa.
Abazajya basura uyu mujyi bazashobora kurira amafunguro atandukanye arimo amafi n’inkoko biteguye muri hoteli n’amarestora yo muri Karongi, babifatira hanze mu mwuka mwiza wo ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.
Ubuyobozi buvuga ko ari intambwe nshya mu iterambere ry’umujyiUmuyobozi wungirije w’Akarere ka Karongi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Ntakirutimana Julienne, yavuze ko iki gitekerezo cyatangijwe nk’igerageza rigamije kureba uko abaturage n’abasura akarere bazacyakira.
Yasobanuye ko nibigaragara ko gitanga umusaruro mwiza, kizakomeza ndetse kigahinduka kimwe mu bikorwa bihoraho bigaragaza isura nshya y’umujyi wa Karongi.
Yavuze kandi ko akarere kamaze gutera intambwe igaragara mu bukungu, imibereho myiza n’imiyoborere, bityo ko abaturage bakwiye kubona ibikorwa bigezweho nk’ibigaragara mu yindi mijyi ikomeye y’igihugu.
Abikorera bayitezeho kuzamura ubucuruzi
Urugaga rw’Abikorera (PSF) mu Karere ka Karongi ruvuga ko iki gikorwa kizafasha kongera urujya n’uruza rw’abantu no kuzamura ibikorwa by’ubucuruzi.
Umuyobozi wa PSF muri Karongi, Ntwari Janvier, yavuze ko ‘Car Free Zone’ iri mu bishya byateguwe mu rwego rwo guherekeza imurikagurisha ry’abikorera riteganyijwe kubera muri aka karere kuva tariki 24 Kamena kugeza ku wa 4 Nyakanga 2026.
Yagaragaje ko ahandi iki gitekerezo cyashyizwe mu bikorwa cyatanze umusaruro mwiza, aho abaturage n’abakerarugendo babona umwanya wo kwidagadura no gusabana mu buryo bwisanzuye.
Abacuruzi bishimiye iki gikorwaBamwe mu bacuruzi bakorera mu mujyi wa Karongi bavuga ko iyi gahunda izafasha gukurura abantu benshi no kongera amahirwe y’ishoramari.
Urimubenshi Aimable, ufite ibikorwa by’ubucuruzi muri aka gace, yavuze ko ‘Car Free Zone’ izatuma Karongi irushaho kumenyekana nk’umujyi ukomeje gutera imbere kandi ushobora kwakira ibikorwa bitandukanye by’ubukerarugendo n’imyidagaduro.
Karongi ikomeje kwagura ibikorwa by’ubukerarugendo
Mu myaka ishize, Karongi yakomeje kwiyubaka nk’imwe mu nkingi z’ubukerarugendo mu Rwanda. Uretse ubwiza bw’Ikiyaga cya Kivu, aka karere kanakomeje kongera ibikorwa remezo byakira abashyitsi.
Imibare y’akarere igaragaza ko mu myaka 30 ishize kari gafite hoteli ebyiri gusa, mu gihe ubu gafite hoteli 17 zirimo ebyiri zifite inyenyeri eshanu, ibintu bigaragaza uburyo urwego rw’ubukerarugendo rukomeje gutera imbere.

Src: IGIHE










