Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yongeye kurekurwa by’agateganyo n’urukiko nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni 5 z’amapawundi (£5 miliyoni), mu gihe akomeje gukurikiranwa n’amategeko.
Nubwo yemerewe gukomeza urugendo rw’ibitaramo bye, urubanza rwamuhamije ihohotera yakoreye uwahoze ari umukunzi we, Rihanna, mu 2009 rwongeye kuvugwa nk’urugero rw’ibibazo by’amategeko bimaze imyaka bimukurikirana.
Chris Brown yitabye urukiko ku wa Gatanu, aho rwafashe icyemezo cyo kongera kumurekura by’agateganyo nyuma yo gusanga yujuje ibisabwa mu mabwiriza yari yarahawe mbere.
Mu byo urukiko rwamusabye harimo gutanga ingwate y’umutekano ingana na miliyoni 5 z’amapawundi, ndetse no gukomeza kubahiriza amabwiriza amwemerera gukora urugendo rw’ibitaramo bye ku isi. Ayo mabwiriza ateganya ko ageze mu gihugu agiye kuririmbamo, ashyikiriza ubuyobozi pasiporo ye, ikazasubizwa nyuma y’ibitaramo.
Mu gihe iburanisha ryaberaga mu rukiko, itsinda rito ry’abafana ba Chris Brown ryari ryateraniye hanze y’urukiko rimushyigikiye.
Nubwo akomeje ibikorwa bye bya muzika, Chris Brown amaze imyaka ahura n’ibibazo bitandukanye by’amategeko. Icyamenyekanye cyane ni urubanza rwo mu 2009, ubwo yahanwaga nyuma yo guhamwa no gukorera ihohotera uwari umukunzi we icyo gihe, umuririmbyikazi Rihanna
Icyo gihe yakatiwe imyaka itanu y’igihano gisubitse (probation) ndetse n’amezi atandatu akora imirimo nsimburagifungo ifitiye inyungu rusange.
Iperereza rya Polisi ryagaragaje ko Brown yakubise Rihanna, akamuniga, akamuruma ndetse akanagerageza kumusunika ngo ave mu modoka bari barimo. Uru rubanza rwabaye kimwe mu byavuzwe cyane mu ruganda rw’umuziki ku rwego mpuzamahanga, ndetse rugira ingaruka zikomeye ku isura y’uyu muhanzi.
Kugeza ubu, Chris Brown akomeje urugendo rwe rwa muzika mu gihe ategereje ko urukiko rukomeza gusuzuma ibirego bishya bimureba.










