Umunyamerika Dolly Parton yitabye Imana ku myaka 80, asiga amateka akomeye

Umuhanzikazi w’icyamamare muri muzika ya country Dolly Parton, ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Akaba yaravukiye muri Tennessee ku wa 14 Mutarama 1946, yapfuye ku wa Kabiri tariki ya 25 Kanama 2026, afite imyaka 80, nyuma yo kumara igihe gito ahanganye na kanseri. Nk’uko Taarifa Rwanda yabitangaje, urupfu rwa Dolly Parton rwababaje abakunzi…

Soma inkuru yose

Trump na Iran bongeye kugera aharindimuka: Ese ibiganiro by’amahoro birapfuye?

Umwuka wa politiki n’umutekano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran wongeye kuba mubi, nyuma y’uko Tehran itangaje ko itagiteganya gutangira ibiganiro na Washington mu gihe ivuga ko Amerika ikomeje kurenga ku masezerano y’agateganyo. Ibi bibaye mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari amaze iminsi agaragaza ko ibiganiro bishobora kongera gutangira ndetse…

Soma inkuru yose

Chris Brown yongeye kurekurwa by’agateganyo, amateka y’ihohotera yakoreye Rihanna arongera kuvugwa

Umuhanzi w’Umunyamerika Chris Brown yongeye kurekurwa by’agateganyo n’urukiko nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni 5 z’amapawundi (£5 miliyoni), mu gihe akomeje gukurikiranwa n’amategeko. Nubwo yemerewe gukomeza urugendo rw’ibitaramo bye, urubanza rwamuhamije ihohotera yakoreye uwahoze ari umukunzi we, Rihanna, mu 2009 rwongeye kuvugwa nk’urugero rw’ibibazo by’amategeko bimaze imyaka bimukurikirana. Chris Brown yitabye urukiko ku wa Gatanu,…

Soma inkuru yose

Ramjaane Joshua yavuze ko azasangiza amahanga amateka y’u Rwanda

Umunyarwenya Ramjaane Joshua Niyoyita yavuze ko gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi byamusigiye umukoro ukomeye wo gukoresha ijwi n’urubuga afite mu kumenyekanisha amateka y’u Rwanda, cyane cyane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho asigaye akorera ibikorwa byinshi. Mu ruzinduko yakoranye n’Umuhanzi Mico The Best, Umunyarwenya Clapton Kibonke ndetse n’itsinda ry’abafatanyabikorwa ba…

Soma inkuru yose

Iminota 120 isize Espagne yanditse amateka mashya ku Isi

Ikipe y’Igihugu ya Espagne yegukanye Igikombe cy’Isi cya 2026 cyabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico, nyuma yo gutsinda Argentine igitego 1-0 cyatsinzwe na Ferran Torres mu minota y’inyongera, ku mukino wa nyuma wabaye kuri iki Cyumweru. Uyu mukino waranzwe n’ihangana rikomeye, kuko iminota 90 isanzwe yarangiye amakipe yombi anganya 0-0. Gusa…

Soma inkuru yose

Igitabo Gishya Cyateje Impaka Muri White House Nyuma yo Kugaragaza Amabanga ya Trump

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yasabye abakozi bo mu biro bye kudatanga ibisobanuro cyangwa kugira icyo batangaza ku gitabo gishya cyanditswe n’abanyamakuru Maggie Haberman na Jonathan Swan, gikubiyemo amakuru yihariye ku mwaka wa mbere wa manda ye ya kabiri ku butegetsi. Nk’uko abanditsi b’iki gitabo babivuga, bagaragaza Trump nk’umuntu ufite imyitwarire…

Soma inkuru yose

Abanyamerika n’Abafaransa Basanzwemo Hantavirus Nyuma yo Kuva mu Bwato bw’Ubukerarugendo

Umunyamerika umwe n’Umufaransakazi umwe basanzwemo virusi ya hantavirus nyuma yo kuva mu bwato bw’ubukerarugendo bwa MV Hondius bwahuye n’icyorezo cyahitanye abantu batatu. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, World Health Organization, ryatangaje ko kugeza ubu hamaze kwemezwa abantu barindwi banduye hantavirus bafite aho bahuriye n’ubu bwato, mu gihe hari abandi babiri bakekwaho kuyandura. Uko abanduye…

Soma inkuru yose

Viagra Ishobora Kugabanya Ibyago bya Glaucoma Itera Ubuhumyi

Ubushakashatsi bushya bwakozwe na University of Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwagaragaje ko imiti yifashishwa mu kongera akanyabugabo, nka Viagra, ishobora kugira uruhare mu kurinda abagabo indwara ya glaucoma ishobora gutera ubuhumyi. Abashakashatsi bakurikiranye abagabo ibihumbi 74 bafite imyaka irenga 40 mu gihe cy’imyaka itatu. Muri bo, abarenga ibihumbi 41 bakoreshaga iyi miti…

Soma inkuru yose
Kubeting muri betting

Kelly yatsindiye miliyoni 100 Frw muri Betting

Umugabo wo muri Leta ya North Carolina yavuze ko inama yahawe na murumuna we yamufashije gutsindira amafaranga ibihumbi 100 by’amadolari (100,000 $) mu mukino wa tombola w’amakarita aho ugura ikarika ugasabwa gukuraho akayunguruzo ni umukino uzwi nka shishura. Patrick Kelly, utuye mu mujyi wa Hickory, yabwiye abakozi ba North Carolina Education Lottery ko atari asanzwe agura…

Soma inkuru yose
Trump na Putin

Trump yanze ubufasha bwa Putin ku kibazo cya Iran na Israel

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko mugenzi we w’u Burusiya, Vladimir Putin, yamuhamagaye amubwira ko yamuha ubufasha bagakemura amakimbirane ari hagati ya Iran na Israel, arabyanga. Ibi Trump yabitangarije itangazamakuru ubwo yari yitabiriye inama ya NATO ku wa 24 Kamena 2025. Yavuze ko Putin yamuhamagaye, amwizeza ubufasha ariko amubwira ko…

Soma inkuru yose

Iran yateguje ibyago by’ibihe byose nyuma y’igitero yagabweho na Amerika

Iran yatangaje ko kuba Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishoye mu ntambara bahanganyemo na Isiraheli ikagaba ibitero; bizagira ingaruka z’igihe kirekire. Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko ibyo bitero ari iby’ubugome kandi bigiye kubyara akaga gakomeye. Yagize ati: “Ibi bitero ni amahano kandi bizagira ingaruka z’ibihe byose.” Nubwo kugeza ubu ntacyo Umuyobozi…

Soma inkuru yose

Amerika yagabye ibitero kuri Iran

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko yagabye ibitero kuri Iran, igamije kuburizamo umugambi w’iki gihugu wo gukora intwaro za nucléaire. Ni ibitero byagabwe mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru tariki 22 Kamena 2025. Perezida Donald Trump wa Amerika yavuze ko ibi bitero byagabwe ahantu hatatu (Natanz, Esfahan na Fordow) hakorerwaga intwaro za nucléaire. Yashimangiye…

Soma inkuru yose