Meta yatangije amadarubindi ya AI adafite camera, akora n’ibirenze kumva umuziki

Ikigo cya Meta cyashyize ahagaragara amadarubindi mashya y’ikoranabuhanga ya Ray-Ban Meta Audio, afite umwihariko wo kutagira camera, mu gihe ikoranabuhanga ry’amadarubindi rifite camera rikomeje guteza impaka ku bijyanye no kurinda ubuzima bwite.

Aya madarubindi yatangijwe muri Connect 2026, aho Meta yagaragaje ko yibanze ku ikoranabuhanga ry’amajwi n’ubushobozi bwa AI.

Nta camera ariko afite AI

Nk’uko izina ryayo ribigaragaza, Ray-Ban Meta Audio nta camera afite. Meta yafashe iki cyemezo nyuma y’impungenge zimaze igihe zigaragazwa n’abantu bamwe, bavuga ko amadarubindi afite camera ashobora kuvogera ubuzima bwite bw’abandi.

Aya madarubindi ashobora gufasha uyambaye kumva umuziki, kwitaba telefoni, gusemura indimi ndetse no gukoresha chatbot ya Meta ikoresha AI.

Yanashyizwemo uburyo bwo gukoresha agent nshya ya AI ya Meta yitwa Muse, bugamije kongera ubushobozi bw’amadarubindi mu bikorwa bitandukanye.

Ni mato kandi aroroshye

Kubera ko adafite camera, Ray-Ban Meta Audio yakozwe ku buryo iba nto kandi yoroshye. Apima garama 43 gusa.

Igiciro cyayo ni 349$, ahwanye n’ibihumbi bisaga 500 Frw. Iza mu byiciro bibiri bifite imiterere itandukanye, ikaba ifite amabara 23 n’amoko atandukanye y’ibirahure.

Iyo yuzuye umuriro, ishobora gukoreshwa mu gihe kigera ku masaha 12. Iyo hakoreshejwe agakoresho kayo ko kongera umuriro, charging case, igihe cyo kuyikoresha gishobora kugera ku masaha 48.

Abashaka kuyigura bashobora gutangira kuyitumiza mbere y’uko igera ku isoko rusange, guhera ku wa 13 Ukwakira 2026.

Meta yanagaragaje amadarubindi afite camera

Mu birori bya Connect 2026, Meta yanamuritse icyiciro cya gatatu cy’amadarubindi yayo afite camera.

Aya afite camera za megapixel 12 zishobora gufata amashusho ya 3K, ndetse n’urusobe rw’utwuma dutandatu dufata amajwi.

Meta ivuga ko aya madarubindi ashobora kumara amasaha agera ku icyenda akoreshwa atarashiramo umuriro.

Meta ikomeje kunoza ikoranabuhanga

Meta yavuze ko mu minsi iri imbere izakomeza gushyira ahagaragara amavugurura ku madarubindi yayo yose.

Muri ayo mavugurura harimo kunoza imyumvire y’amajwi, kongera ireme ry’amajwi ndetse no gukomeza kunoza ingamba zo kurinda amabanga y’abayakoresha.

Ibi bije mu gihe Meta ikomeje kwagura ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya AI n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ku rwego mpuzamahanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *