Tanzania yirukanye Boniface Mwangi wa Kenya

Share this post

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu wo muri Kenya, Boniface Mwangi, yirukanywe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane avanwa muri Tanzaniya aho yavanwe n’imodoka ikamujugunya ahitwa Ukunda mu Ntara ya Kwale, ku mupaka wa Kenya na Tanzaniya.

Yahise ajyanwa mu Bitaro bya Diani kugira ngo akorerwe ibizamini byo kwa muganga nyuma yo kugaragara bwa mbere asa nk’uwakomeretse kandi afite intege nke.

Umwe mu bagize umuryango we yagize ati: “Dufite ifoto twohererejwe yerekana ko yakomeretse kandi afite intege nke. Nta kibazo ameze ari gukurikiranwa n’abaganga”.

Mbere yaho, Umunyamabanga wa Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Kenya, Musalia Mudavadi, yari yemeje ko Mwangi yarekuwe n’abayobozi muri Tanzaniya nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Star ivuga.

Irekurwa rya Mwangi ryaje rikurikira igitutu cy’abaturage ndetse n’ibiganiro ku rwego rwa dipolomasi, aho abaturage ba Kenya bakangishaga gukora imyigaragambyo hanze ya Ambasade ya Tanzaniya i Nairobi.

Boniface Mwangi yari yaburiwe irengero kuva ku wa Mbere, ubwo yerekezaga mu gihugu cya Tanzania yitabiriye urubanza rw’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Tundu Lissu, nyuma haza kumenyekana ko yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano za Tanzania.


Share this post

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *