Umuhanzi akaba n’umunyamakuru, Yago Pon Dat n’umugore we Teta Christa batumye benshi bibaza ku mubano wabo nyuma y’ibyo bakoze bigaragaza ko ushobora kuba wajemo agatotsi.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, nibwo hatangiye gukwirakwira inkuru ku mbuga nkoranyambaga aho byavugwaga ko Yago Pon Dat n’umugore we basanzwe babana muri Uganda baba batameranye neza.
Ni inkuru zikomeje kuvugwa nyuma y’uko kuri ubu aba bombi nta n’umwe ugikurikira undi kuri Instagram nk’uko bisanzwe.
Si ibyo gusa kuko iyo urebye ku nkuta za Instagram zabo, usanga bose basibye amafoto yose bari bashyizeho bari kumwe. Izi zikaba impamvu ziri gutuma abantu bakeka ko umubano wabo wajemo agatotsi.
Icyakora nubwo bikomeje kuvugwa gutyo, kugeza ubu yaba Yago cyangwa umugore we nta n’umwe uragira icyo abivugaho.
Ku rundi ruhande ariko, bamwe bari gukeka ko ibi ari ibintu byakozwe ku bushake kugira ngo Yago avugwe mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo ‘gutwikira’ album ye yitegura gushyira hanze yise ‘Yago Life II’.
Iyi ni album igizwe n’indirimbo 17, yahurijeho abahanzi batandukanye barimo Paccy Kizito, Double Jay, Ykee Benda, Sintex Okkama na Ayma.
Mu minsi ishize kandi, nibwo Yago n’uyu mugore we batangaje ko bibarutse imfura yabo bise ‘Yago Life II’, bamwitiririye album.