Amateka ya HE KAGAME Paul kuva avutse

HE Kagame Paul na Madamu we
Yisangize abandi

Hari ku wa Gatatu, tariki ya 23 Ukwakira 1957, ubwo KAGAME Paul yabonaga izuba. Wari umunsi udasanzwe mu muryango wa BISINDA Asteria Rutagambwa na Rutagambwa Deogratias wari wibarutse umwana uzacungura u Rwanda n’abarutuye.

Kagame Paul akiri umwana

Itariki ye y’amavuko yahuriranye n’uwa Gatatu yavukiyeho inshuro zitandukanye nko mu 2019 yizihiza imyaka 62 no mu 2013 ubwo yizihizaga isabukuru y’imyaka 56. Aya mateka azisubiramo mu 2024 na 2030.

Paul Kagame yavukiye i Nyarutovu mu yahoze ari Komini Tambwe, Perefegitura ya Gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango mu Majyepfo y’u Rwanda. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batandatu, bavuka kuri Rutagambwa Deogratias na Rutagambwa Asteria [Bombi bitabye Imana].

KAGAME Paul n'umuryango we

Mu 1959, ubwo yari afite imyaka ibiri, umuryango wa Kagame wahungiye mu Majyaruguru y’Iburasirazuba bw’u Rwanda, aho wamaze imyaka ibiri mbere yo kwerekeza muri Uganda mu Nkambi ya Nshungerezi.

Muri iki gihe hari ivanguramoko ryibasiraga Abatutsi, ryatumye abasaga 100.000 bava mu byabo bahungira mu bihugu by’abaturanyi.

Kagame wari muri Uganda, ni ho yatangiriye amashuri hafi y’inkambi y’impunzi. Ku myaka icyenda y’amavuko yimukiye ku Ishuri rya Rwengoro, aharangiriza abanza afite amanota meza bimuhesha kwiga mu Kigo cya Ntare kiri mu bikomeye muri Uganda.

Yaje kuva muri iki gihugu ajya gukomeza amasomo ya Gisirikare mu Kigo kiri i Kansas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yaje kuhava igitaraganya nyuma y’urupfu rwa Fred Rwigema wiciwe ku irasaniro ubwo FPR Inkotanyi yatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu.

KAGAME Paul

Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ni bwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye. Kagame yarugezeho ingabo zisa n’izatatanye ariko azishyira ku murongo, urugamba rwanzika ubwo.

Yayoboye ingabo yasanze zitarenga 2000, arazihuza zirisuganya ndetse zinasaba ubufasha mu mpunzi z’Abanyarwanda.

Uru rugamba rwatangiye nyuma y’umwaka Kagame akoze ubukwe na Jeannette Kagame, bwatashye ku wa 10 Kamena 1989. 

HE Kagame Paul na Madamu we

Kagame yabaye Visi Perezida abifatanyije no kuba Minisitiri w’Ingabo kuva mu 1994 kugeza mu 2000. Ku wa 24 Werurwe 2000 ni bwo Paul Kagame yagizwe Perezida wa Repubulika muri Leta y’Inzibacyuho asimbuye Pasteur Bizimungu wari umaze kwegura. Ni uwa Gatandatu mu bayoboye u Rwanda.

Ibigwi bya Perezida Kagame byatumye yandikwaho ibitabo byinshi ndetse anahabwa ibihembo bitandukanye kubera umuhate we wo mu iterambere ry’u Rwanda.

Ku wa 21 Gicurasi 2017, Perezida Kagame yahawe umudali w’ishimwe witiriwe Dr. Miriam and Sheldon G. Adelson kubera umubano mwiza afitanye n’Abayahudi, mu muhango wabereye i New York muri Amerika. Iki gihembo yakigenewe n’Umuryango The World Values Network ugamije guteza imbere uburenganzira bw’Abayahudi washinzwe na Rabbi Shmuley Boteach.

Muri uwo mwaka kandi Perezida Kagame yashyikirijwe igihembo cyiswe ‘World Tourism Award 2017’ ashimirwa ubuyobozi bwe buteza imbere ubukerarugendo, yaherewe i Londres mu Bwongereza ku mugoroba wo ku wa 6 Ugushyingo 2017.

Perezida Kagame yahawe igihembo ‘kubera imiyoborere ye ifite icyerekezo binyuze muri gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge, ubukerarugendo buhamye, kurengera ibinyabuzima ndetse no guteza imbere ubukungu binyuze mu gukurura amahoteli akomeye kugira ngo ashore imari mu Rwanda, byatumye u Rwanda ruba kimwe mu bice bibereye ubukerarugendo muri Afurika’.

Mu 2019, Perezida Kagame yahawe igihembo cyihariye n’Ishyirahamwe ry’Imiryango y’Abakozi muri Afurika y’Iburengerazuba (FOPACO), kubera imiyoborere ye ndetse n’impinduka mu bukungu yakoze mu gihugu cye.

Sibyo gusa Kandi, Perezida Kagame, yahawe igihembo cy’Umuyobozi wagaragaje impinduka mu mwaka wa 2020 (African Impact Leadership ) mu cyiciro cyiswe “Umunyafurika w’Umwaka”, cyatanzwe n’Ikigo cy’Ikinyamakuru n’Itumanaho African IMPACT Magazine gikorera i Accra muri Ghana.

Izina ry’Umukuru w’Igihugu kandi ryifashishijwe inshuro nyinshi mu kwandika ibitabo birimo ‘‘The Driven Wisdom from Paul Kagame” cy’Umwanditsi Rwagasani Braddock Le Sage cyakusanyirijwemo amagambo akomeye yavanye mu mbwirwaruhame 41 z’Umukuru w’Igihugu yagiye atanga mu bihe bitandukanye; “Intwari z’Imbanza Zubatse u Rwanda rugahamya igitinyiro’’ n’icyitwa “Intwari y’izahabu yakebanuye u Rwanda rukongera kubaho” by’Umwanditsi akaba n’umuhanga mu bijyanye n’amateka, Nsanzabera Jean de Dieu; ‘‘Isoko Tuvomaho Impanuro’’ cya Mutaganzwa Charles; ‘‘Paul Kagame, un de Gaulle africain’’ cy’Umunyamategeko w’Umubiligi, Philippe Lardinois n’ibindi.

Mu mikino, Perezida Kagame anyurwa no gukina harimo uwa Tennis, akunda kureba uwa Basketball n’umupira w’amaguru ndetse yihebeye Arsenal yo mu Bwongereza na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa. Akunda kunywa amata cyane ndetse mu gihe cy’ubusore ngo yakundaga kurya inyama nyinshi.

HE KAGAME Paul


Yisangize abandi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *