Pi hackaton 2025 amapiganwa mashya muri ecosystem ya Pi blockchain aho abakora iyi mining bashobora gutangira gushira pi coin zawe kuri uwo mushinga ibyo bikazaba bimwe mu bigenderwaho bagena umushinga watsinze nubwo ataribyo birebwaho
Dore imwe mu mishinga yatangiye aya mapiganwa azaranngira azasoza tariki 15 10 2025
- Starmax: Iyi ni application izafasha abafite ifaranga koranabuhanga aho uzajya utunga sikaneri yawe kuri kode ya QR maze ukabasha kwishyura ibicuruzwa mu buryo bwihuse.
- Natural’s Pulse: nayo ni application aho izajya ihuza abahinzi ndetse n’abaguzi bashaka ibyo bihingwa bakaba bakishyura muri Pi kandi bakagezwaho ibyo baguze si ibyo gusa kandi abakoresha iyi app bashobora gupositinga ibicuruzwa byabo mu buryo bwo kwamamaza.
- Eternal rush: Ni application yakozwe ngo ifashe abashaka gukina umukino babe bakina kandi imikino yiganjemo ni imikino y’intambara maze ukishyura iibiceri bya Pi
- Going Abroad: Ni system izafasha abapioneya kugira umuronko w’itumanaho w’ikoranabuhanga ( eSIM ) aho izatuma abakora uyu mushinga birinda gukatwa amafaranga y’itumanaho bikaba bigera mu bihugu ijana ku isi.
- Stream Pi: Ni app aho uzajya winjiramo umaze gufunguramo konte maze ugashiramo videwo ugakatwa Pi imwe maze iyo videwo igatangira kurebwa gukunndwa ndetse no gusangizwa abandi.
- Truth Web: Truth web ni urubuga rw’ubwenge buhangano AI aho rufasha gukemura inzitizi za Coding bikorohereza abantu batazi ururimi rwa Mashini (Codes) si ibyo gusa kandi ruzajya rufasha abantu guhindura amajwi mu bwoko runaka rukanatanga kandi amashusho n’amajwi ushaka gukoresha.
- Workflet for Pi: Uru ni urubuga ruzajya rukoreshwa n’abakiriya, abagurisha, ibigo binini n’ibindi, aho ushobora gukora (work space) ahantu ho gukorera akazi ukaba watanga akazi kubantu runaka.
- Connect Pi: Ni urubuga nnkoranyambaga ruzahuza abakora mining Pi bakaba baganira bakohererezanya amavidewo kandi rukaba rwubakiye kuri Web3 ni ukuvuga ibiganiro ugiran n’undi ntahandi bijya, kubabyifuza bazakoresha uburyo bwishyuwe (Premium) kugira ngo babone izindi service nko guhabwa verification ndetse no kwandika ibintu byinshi ku rukuta rwawe.
Ubyifuza wese nawe yakomeza amapiganwa akazana imishinga afite hanyuma y’ibi byumweru bitatu tukazamenya umushinga wahize indi.