Urukiko rwo mu Bufaransa rwafunze ababyeyi b’impanga z’abakobwa bari bafite amezi 15 nyuma yo gushinjwa uburangare bwatumye abana babo bapfa bazize inyota n’umwuma ukabije.
Ababyeyi b’impanga z’abakobwa zapfiriye mu rugo rwabo rwo mu mujyi wa Beuvrages mu majyaruguru y’u Bufaransa bakurikiranyweho icyaha cyo kutita ku bana babo, nyuma y’uko iperereza rigaragaje ko urupfu rwabo rwatewe n’umwuma ukabije.
Nk’uko Ubushinjacyaha bwa Valenciennes bwabitangaje, aba babyeyi bafite imyaka 35 na 32 bashinjwa kuba baratereranye abana babo no kutabaha ubwitaho bukenewe, ibintu bikekwa ko byagize uruhare mu rupfu rw’izo mpanga zari zifite amezi 15.
Aba bana basanzwe bapfuye mu bitanda byabo nyuma y’uko ababyeyi babo bahamagaye ubutabazi bavuga ko babasanze batanyeganyega. Iperereza ryakozwe nyuma y’icyo gihe ryemeje ko impamvu y’urupfu ari umwuma ukabije.
Nyuma y’iki kibazo, abandi bana bane bo muri uwo muryango bafite hagati y’imyaka ibiri n’igice n’itandatu bashyizwe mu maboko y’inzego zishinzwe kurengera imibereho myiza y’abana.
Amategeko y’u Bufaransa ateganya ko icyaha cyo kutita ku mwana utarageza ku myaka 15 bikamuviramo urupfu gishobora guhanishwa igifungo kigera ku myaka 30.










