Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’imyaka ine yakekaga ko atari uwe

Umugabo wo mu Karere ka Nyamasheke ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho kwica umwana w’imyaka ine witwa Manzi Success Lionel, bikekwa ko yari amaze iminsi atemera ko ari uwe.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Yove, Akagari ka Mutongo, Umurenge wa Cyato, ku wa 27 Kamena 2026, nyuma y’iminsi umuryango n’abaturage bamushakisha.

Amakuru aturuka mu buyobozi avuga ko ku mugoroba wo ku wa 26 Kamena saa kumi n’Ebyiri, ubuyobozi bwamenyeshejwe n’umubyeyi ko umwana we w’imyaka ine yabuze, bituma hatangira ibikorwa byo kumushakisha ijoro ryose ariko biba iby’ubusa.

Bukeye mu gitondo, abaturage n’inzego z’umutekano bakomeje ibikorwa byo gushakisha kugeza saa saba z’amanywa, ubwo abana bari bagiye kureba aho bataze igitoki bahuraga n’umufuka uri mu gishanga hagati y’imirima, bakawufungura bakabona harimo umuntu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Munyurwa Venant, yavuze ko bageze aho byabereye basanga ari umurambo w’umwana wari waraburiwe irengero.

Yagize ati:“Uwo twafashe ukekwa ni se umubyara, kuko hari amakimbirane yari afitanye n’umugore we. Yakekaga ko uwo mwana atari uwe. Hari n’amakuru y’uko yajyaga abwira umugore we ko azamukorera ibya mfura mbi. Byongeye kandi bari bafitanye n’andi makimbirane ajyanye n’umutungo.”

Yakomeje asaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bikumirwe hakiri kare, anihanganisha umuryango wagize ibyago.

Amakuru avuga ko aba bombi bashyingiranywe imbere y’amategeko kandi bafitanye abana batatu, aho umwana witabye Imana ari uwa kabiri.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe ukekwa afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kanjongo, aho iperereza rikomeje.

Umwanditsi: MUSABYEMUNGU Marie Jeanne

One thought on “Nyamasheke: Umugabo yatawe muri yombi akekwaho kwica umwana w’imyaka ine yakekaga ko atari uwe

  1. Kuki mwakoresheje ifoto ya Office y’umurenge wa Rangiro kandi icyaha cyabereye mu murenge wa Cyato?
    Mwabikosora

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *