Uwimana David, kuri ubu ufite imyaka 17, ari mu bana 22 Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare yashyikirije imiryango yabo kuwa 29 Nyakanga 2026.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko yafashwe n’abarwanyi ba FDLR mu gace ka Ironga, muri Teritwari ya Masisi, aho umuryango we wari utuye.
Ati: “Nari ngiye gusura abo mu muryango. Icyo gihe abasirikare ba FDLR bari bavuye kwikorera amasasu ku kibuga cy’indege cya Pinga, bahita banjyana ngo nyafashe kuyikorera. Tumaze kuyageza mu kigo cyabo cya gisirikare, banze ko dutaha. Nyuma y’iminsi itatu badujyanye ku rugamba dutwaye ayo masasu.”
Yavuze ko igihe babasabaga kubarekura bagataha, bababwiraga ko bazabikora gusa ari uko amasasu bari batwaye azarangira.
Ageze ku rugamba, yavuze ko bahawe imbunda, batangira kurwana ku gahato, ari na bwo yatandukanyijwe n’umuryango we, nyuma uza guhungira mu Karere ka Nyabihu, ari na ho yongeye kuwusanga.
Uwimana yavuze ko kubera intambara atabashije gukomeza amashuri, kuko yageze gusa mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza. Yagaragaje ko mu myaka itatu yamaze muri FDLR, batozwaga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Ati: “Twajyaga ku rugamba nk’abandi. Banadutozaga kwiba imyaka n’amatungo by’abaturage, kutwigisha guhohotera abaturage, gufata ku ngufu no kwica.”
Yasobanuye ko igihe inzara yabageragaho, boherezwaga kwiba amatungo hafi y’Umujyi wa Goma. Muri kimwe muri ibyo bikorwa bagabweho igitero, baratatana, we ahungira muri pariki.
Yavuze ko nyuma yaje kuvugana kuri telefone n’uwari waratorotse FDLR mbere ye, wari umaze kugera mu Kigo cya Mutobo, amugira inama yo kwitanga. Byaje kumushoboza kugera ku mupaka wa La Corniche, aho yakiriwe mbere yo koherezwa i Mutobo, ahamaze amezi atatu ahabwa amasomo yo gusubira mu buzima busanzwe mbere yo kongera guhuzwa n’umuryango we.
Uwimana yavuze ko bakiri muri FDLR babwirwaga ko uzataha mu Rwanda yicwa cyangwa agafungwa ubuzima bwe bwose.
Ati: “Twahabwaga inyigisho z’ibinyoma, tukizera ibyo batubwiraga. Ariko nkiriwe natunguwe n’uburyo nakiriwe nkiri mu Rwanda. Baduhaye imyambaro, baradugaburira kandi banaduhugura kugira ngo twongere kwisanga mu buzima busanzwe.”
Yagaragaje ko yiteguye gusubira ku ishuri kugira ngo akomeze amashuri, asobanura ko kutamenya gusoma no kwandika bibangamira amahirwe menshi mu buzima.
Yanahamagariye abandi bana bakiri mu mashyamba gukurikira inzira yo gutaha, avuga ko ibyo babwirwa ku Rwanda atari ukuri.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko mu bana 24 barangije amasomo yo gusubizwa mu buzima busanzwe, 22 ari bo bamaze guhuzwa n’imiryango yabo, mu gihe abandi babiri bagishakirwa ababo.
Yavuze kandi ko imyaka y’abo bana iri hagati ya 16 na 18.
Kuva iyi Komisiyo yatangira ibikorwa byayo, imaze gusubiza mu buzima busanzwe abana 1.029 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro.










